CIMERWA yabonye inyungu ya 20% bitewe n’amavugurura aherutse gukorwa mu ruganda

0
417
Ubuyobozi bwa CIMERWA mu kiganiro n'abanyamakuru. Ifoto: courtesy

Uruganda rukora sima, CIMERWA ruravuga ko rwabonye inyungu ya 20% mu bucuruzi bwayo ngo ibintu byatewe n’amavugurura yakozwe muri uru ruganda mu 2018.

Mu kiganiro n’itangazamakuru, ubuyobozi bwa CIMERWA bwasobanuye ko aya mavugurura ngo yagize uruhare rukomeye mu kongera ingano ya sima yakorwaga n’uru ruganda, iva kuri 65% byariho mu 2017 bigera hejuru ya 80% muri iki gihe.

Kuri ubu CIMERWA ngo ifite ubushobozi bwo gukora sima ibarirwa kuri toni (tonnes) 480,000 buri mwaka. Intego ihari ni uko mu mwaka wa 2021 ngo iyi ngano izaba ibarirwa kuri toni ibihumbi 600 buri mwaka.

Imibare ituruka muri minisiteri y’ubucuruzi n’inganda (MINICOM) yerekana ko isima ikorerwa mu Rwanda ngo idahagije ku isoko ngo kuko buri cyumweru hakenerwa toni zirenga 50,000 kandi hafi kimwe cya kabiri cyayo (46%) yose itumizwa hanze y’igihugu.

Muri rusange ngo isoko ry’u Rwanda rikeneye nibura toni ibihumbi 600 buri mwaka. Bivuze ko CIMERWA igifite urugendo rurerure rwo guhaza isoko ry’u Rwanda.

Ikicaro gikuru cya CIMERWA giherereye mu Bugarama, mu karere ka Rusizi mu Burengerazuba bw’igihugu. Uru ruganda rwafunguye imiryango mu 1984, rukaba rumaze imyaka ibarirwa muri 30 rwarigaruriye isoko ry’u Rwanda.

Hari abanenga ibiciro bya sima ikorwa n’uru ruganda, bavuga ko bihanitse cyane ugereranyije n’izindi sima zituruka hanze y’igihugu, ariko ubuyobozi bwa CIMERWA bwakunze gusobanura ko ari kubw’impamvu z’ubudahangarwa n’ireme bya sima yabo.