Christiano Ronaldo yakuyeho agahigo ka Messi

0
1198
C7 mu nshuro eshanu amaze kwibikaho Ballon d'or

Christiano Ronaldo, rutahizamu mpuzamahanga wa Real Madrid n’ikipe y’igihugu ya Portugal yegukanye umupira wa zahabu ku nshuro ya gatanu aba akuyeho agahigo ka Lionel Messi wa FC Barcelona wari ufite umwihariko wo kuba ari we wenyine umaze kuwegukana inshuro nyinshi kurusha abandi.

Ijoro ryakeye ryari ibirori kuri Tour d’Eiffel mu Bufaransa, ubwo Ikinyamakuru France Football cyatangaga umupira wa Zahabu (Ballon d’Or) ihabwa umukinnyi wahize abandi buri mwaka, aho uyu mwaka hatowe ku mwanya wa mbere, Christiano Ronaldo, maze Lionel Messi akamukurikira mu gihe Neymar wa PSG we aza ku mwanya wa gatatu.

Igikombe cya UEFA Champions League, icya shampiyona ya La Liga Ronaldo yahesheje ikipe ya Real Madrid baherukaga mu 2012, ni byo byatumye uyu rutahizamu w’imyaka 32 ahiga abandi, iki gihembo cy’uyu mwaka kikaba cyiyongera ku bindi yatwaye mu 2008, 2013, 2014 na 2016 mu gihe Messi we yabyihariye kuva mu 2009, icya nyuma aheruka kikaba ari icya 2015.

Mu mwaka ushize w’imikino, ikipe y’igihugu ya Portugal yegukanaga igikombe cya Euro 2016 ibifashijwemo cyane na Ronaldo wagiye ayitsindira ibitego yari ikeneye kuva nyuma y’amajonjora mu matsinda, ibyo byiyongeraho kuba yaratsinze ibitego 42 muri Real Madrid, begukana igikombe cya shampiyona ku nshuro ya 33 ndetse na UEFA Champions League ku nshuro ya 12.

Ubwo yari amaze guhabwa uyu mupira wa zahabu we wa gatanu, Christiano Ronaldo yagize ati “Iki ni ikintu mba mparanira buri mwaka. Ndashimira cyane abo dukinana muri Real Madrid, nkanashimira cyane abandi mwese mwamfashije kwesa uyu muhigo.”

France Football itanga Ballon d’Or kuva mu 1956 nubwo hari imyaka itandatu bayihuje n’ibihembo bya FIFA kugera muri Nzeli 2016, aho uyu mwaka hatoye abanyamakuru 173 baturutse imihanda yose ku Isi.