Charly&Nina na Bruce Melody bagiye kumurikwa mu itsinda rishya ku mugaragaro

0
2882

Amakuru agera kuri HOSE.RW yemeza ko hari studio nshya igiye kumurikwa ku mugaragaro kuri uyu wa gatatu, ikaba imurikwa n’abagize inzu ya muzika ikomoka i Bugande yitwa Kiwundo Entertainment.

Ni umuhango utegerejweho no kumurika abahanzi Charly na Nina ndetse na Bruce Melody baherutse kwinjizwa muri iyi nzu mu bihe bishize nkuko byemezwa n’incuti za hafi z’abakorera muri Kiwundo Entertainment.

Abayobozi ba Kiwundo baherutse kujya kwakira Vampino ku kibuga cy’indege mu myiteguro yo kumurika Kiwundo Ent.

By’umwahariko iyi studio igiye kumurikwa ngo iri ku rwego rwo hejuru kandi ifite ibyuma bigezweho by’ikoranabuhanga rya Digital.

Mu Rwanda ubusanzwe nta studio yahabaga ifite ibyuma bya Digital, akaba ariyo mpamvu Kiwundo igiye gutangiza studio nk’iyi ku butaka bw’u Rwanda nkuko biherutse gusobanurwa n’umwe mu bayobozi bwa Kiwundo Entertainment.

Ibi ni bimwe mu byuma bikunze kuba bigize studio ya Digital 

Kiwundo Entertainment ni kompanyi yagutse ikora ubucuruzi bushingiye mu myidagaduro nko kwamamaza, gutunganya muzika, no gukurikirana abahanzi. Isanzwe ikoreramo abahanzi bakomeye muri Uganda barimo Rabadaba, Washington na Vampino.

Mu bihe bishize kandi iyi Kiwundo yasinyishije umuhanzi Naason ariko hakaba hari abandi bahanzi b’abanyarwanda babarizwa muri iri tsinda nka Diplomate n’umuhanzikazi Milly mu gihe uwitwa Spax we aherutse gutangaza ko yatandukanye nabo.

Hari andi makuru yemeza ko Kiwundo ikomeje kurwana inkundura yo gushaka abahanzi b’abanyarwanda bakomeye bakorana nayo, kuri ubu ngo begukanye Charly na Nina ndetse na Bruce Melody, nubwo bitaremezwa neza.