Chameleone, Pallaso na Dj Pius bagiye kuririmbira i Kigali nyuma ya Goma

0
1778
Dr Jose Chameleon, Pallaso na Dj Pius bashimishije abanyekongo mu mpera z'icyumweru gishize, ariko kuri ubu ngo Kigali niyo itahiwe

Dr Jose Chameleon na Pallaso bafatanyije na Dj Pius nyuma yuko bakoreye i Goma igitaramo cy’imbaturamugabo kiswe ‘Amani Festival’ ubu noneho bose bari kuvuga ko umujyi wa Kigali ariwo utahiwe, mu mpera z’iki cyumweru.

Ahantu iki gitaramo kizabera ntabwo haramenyekana neza, ariko umunsi wo niba ntagihinditse ngo ni kuri uyu wa gatandatu tariki ya 17/02/2018.

Iki gitaramo bagiye gukorera I Kigali ngo kizaba kigamije kwifatanya n’abanyarwanda mu kwibuka umuhanzi Radio Mowsey uherutse kwitaba Imana mu gihugu ya Uganda, akaba yarahoze ari incuti y’u Rwanda n’abanyarwanda mu buryo bwihariye.

Uretse Dr Jose Chameleon, Pallaso na Dj Pius bazataramira abanyarwanda bibuka Mowsey Radio, biravugwa ko na Weasel bahoranye mu itsinda rimwe rya Goodlife nawe agomba kuzaba ari muri iki gitaramo kiri gutegurwa I Kigali.

Abandi bahanzi bashobora kuzaririmba muri iki gitaramo harimo Uncle Austin, Safi Madiba, Bruce Melody na Kid Gaju ndetse n’abandi batandukanye.

Uko igitaramo bakoreye I Goma muri Kongo cyangenze.

Dr Jose Chameleon, Pallaso na Dj Pius mbere y’uko berekeza i Goma banyuze mu Rwanda

Dr Jose Chameleon ni umwe mu bahanzi bakomeye bari batumiwe n’abateguye iki gitaramo kiswe Amani Festival  gisanzwe kiba buri mwaka, ariko amakuru agera kuri HOSE.RW yemeza ko Chameleon akimara kubona ubutumire yahise nawe atumira murumuna we Pallaso ndetse anatumira Dj Pius baramuhereka ndetse banamufasha kuririmba.

Dj Pius na Pallaso bafashije Dr Jose Chameleon ku rubyiniro bashimisha abanyekongo batuye mu mujyi wa Goma

Dj Pius yafatanyije na Chameleon kuririmba indirimbo yitwa Agatako dore ko bayikoranye ndetse banaririmbanye indi yitwa Play It Again Dj Pius yakoranye na Good Life ariho banavugiye ijambo ryo kwibuka ibikorwa bya Radio uherutse kwitaba Imana.

Dj Pius yariribye indirimbo zirimo nk’ Agatako na Play it again

Amakuru kandi atugeraho ngo ni uko aba bahanzi bari no guteganya gukorana indi ndirimbo bazahuriramo izaba yitwa Ntakibazo.