Canopy Walkway: Ikiraro cyo mu kirere muri Nyungwe cyongeye gufungurwa

0
211
Canopy Walkway ikiraro gikurura abakerarugendo ku bwinshi muri pariki y'igihugu ya Nyungwe

Ikigo cy’u Rwanda gitsura amajyambere ‘RDB’ cyasohoye itangazo ribwira rubanda ko ikiraro kizwi nka Canopy Walkway cyubatse mu kirere muri pariki y’igihugu ya Nyungwe ko cyongeye gufungurwa ku mugaragaro.

Itangazo rya RDB rivuga ko iki kiraro cyongeye gufungurwa nyuma yo kukivugurura no kugisana. Cyari cyarafunzwe guhera mu mpera z’ukwezi kwa gatanu muri uyu mwaka.

Icyo gihe RDB yavugaga ko kigomba gusanwa mu minsi 9 gusa kigahita gifungurwa, ariko ntabwo ariko byagenze, kuko kimaze ukwezi kurenga kitarafungurwa.

Abakerarugendo b’imbere mu gihugu ndetse n’abanyamahanga bahungabanyijwe n’iyi minsi ishize iki kiraro cyarafunzwe, nkuko byemezwa na bamwe bashinzwe gutembereza abakerarugendo muri iyi pariki ya Nyungwe.

Ibiciro byo gutemberera kuri iki kiraro ngo ni amadorali 60 (54,815 Frw) ku munyamahanga udatuye mu Rwanda, mu gihe umunyamahanga usanzwe atuye mu Rwanda ngo asabwa kwishyura amadorali 50 (45,679 Frw).

Umunyarwanda ufite ubwenegegihugu we ngo asabwa kwishyura 5,000 Frw.

Iki kiraro cya Canopy Walkway ni kimwe biza ku isonga mu gukurura abakerarungendo ku bwinshi muri iyi pariki ya Nyungwe.

Nyungwe ni ishyamba rigari ribarizwa mu burengerazuba bw’amajyepfo y’u Rwanda, ni naryo shyamba rya kimeza rinini u Rwanda rufite.

Ni ishyamba rimaze imyaka 14 rigizwe pariki y’igihugu.