Canada nayo byarangiye yemeje ko ishyigikiye Louise Mushikiwabo mu matora ya OIF

0
122

Amahirwe yo kuyobora umuryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’igifaransa (OIF) kuri Louise Mushikiwabo akomeje kwiyongera, mu gihe habura amasaha make ngo abakuru b’ibihugu bihuriye muri uyu muryango wa Francopfonie bakore amatora yagutse.

Igihugu cya Canada nacyo byarangiye kigaragaje ko gishyigikiye Mushikiwabo muri aya matora nubwo mu bihe bishize cyari cyarabanje gutsimbarara ku mukadida wacyo Michaelle Jean ufite inkomoko muri Haiti, unasanzwe ayobora uyu muryango wa Francofonie.

Minisitiri w’intebe w’intara ya Quebec muri Canada niwe wemeje aya makuru avuga ko igihugu cye cyavuye ku izima mu gushyigikira Michaelle Jean, ngo ahubwo kikiyunga ku bihugu by’Afurika mu kujya inyuma umunyarwandakazi Louise Mushikiwabo.

Ni nyuma y’uko kandi ibihugu bisanzwe bifite ijambo rikomeye muri uyu muryango nk’Ubufaransa ndetse n’Ububiligi nabyo byemeje ko amajwi yabyo bizayaha Mushikiwabo.

Ibihugu bihuriye mu muryango w’Afurika yunze ubumwe nabyo biherutse kwemeza ko bigomba kuzatora umukadida ukomoka muri Afurika ariwe Mushikiwabo.

Louise Mushikiwabo aramutse atorewe kuyobora uyu muryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’igifaransa ngo yitezweho kuzahura ubuhahirane n’ibikorwa by’uyu muryango ngo byari bitangiye gusubira inyuma cyane cyane mu bihugu byo ku mugabane w’Afurika.