Byongeye kwemezwa ko Israel igiye gufungura ambasade yayo i Kigali mu Rwanda

0
149
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro byihariye na minisitiri w'intebe wa Israel Benjamin Netanyahu

Perezida Kagame w’u Rwanda yagiranye ibiganiro byihariye na minisitiri w’intebe wa Israel Benjamin Netanyahu, ibiganiro bigamije gushimangira umubano w’ibihugu byombi.

Ni ibiganiro kandi byongeye kwemeza ko igihugu cya Israel kigiye gufungura ambasade yacyo i Kigali mu Rwanda mu bihe bidatinze.

Ibyo gufungura iyi ambasade ya Israel mu Rwanda bimaze umwaka bivugwa ariko kugeza ubu ntabwo birashyirwa mu bikorwa nubwo hari ubushake bw’impande zombi.

Abibikurikiranirahafi bemeza ko iyi ambassade niramuka itangiye imirimo yayo, ngo izafasha bikomeye kuzamura ubuhahirane n’ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi.

Mu rwego rw’ubucuruzi, Israel niyo ibifitemo inyungu nyinshi kuko isanzwe ifite inganda zikomeye zohereza mu mahanga ibicuruzwa bitandukanye.

Ni ibicuruzwa byiganjemo ibikoresho by’ikoranabuhanga ndetse n’imiti.

Ni mu gihe u Rwanda narwo rugomba kuzabyaza umusaruro uyu mubano kuko rugomba kuzifashisha iyi ambasade mu kongera amasoko y’ibicuruzwa rwohereza muri Israel.

Uretse kuba Perezida Kagame yahuye na minisitiri w’intebe wa Israel Benjamin Netanyahu i New York, yanahuye na Perezida wa Kenya Uhuru Kenyatta.

Yanagiranye ibiganiro kandi na Perezida wa Estonia Kersti Kaljulaid, Raymond Chambers intumwa yihariye y’umuryango w’abibubye ishinzwe ibyo kurwanya Malaria ndetse n’uganira n’uwahoze ayobora leta zunze ubumwe z’Amerika Bill Clinton.

Aba bose bakaba bahuriye i New York ahakomeje kubera ibikorwa by’inteko rusange by’umuryango w’abibubye iteranye ku nshuro ya 73.