Byarangiye, Radio ashyinguwe mu cyubahiro i Wakiso – Amafoto

2
25417
Radio yashyinguwe yambaye imyenda ya gisilikare

Kuri uyu wa gatandatu mu masaha ya saa cyenda nibwo umuhanzi Moses Sekibogo Nakintije wamenyekanye cyane nka Mowzey Radio yashyinguwe mu cyubahiro mu gace k’aho akomoka i Kagga, Nakawuka ku muhanda wa Entebbe mu karere ka Wakiso.

Imva yashyinguwemo Radio ni uko yari imeze

Ni umhango witabiriwe n’ibihumbi by’abantu nkuko byagenze no muyindi mihango yabanjirije iyi ndetse kuri uyu munsi nabwo amarira yari menshi.

Abantu bari uruvunganzoka

Uyu muhanzi wakoze indirimbo zakunzwe n’abatari bake muri aka karere k’Afurika y’iburasirazuba yashyinguwe mu isanduku y’umweru ifite agaciro gahenze cyane, yambaye imyenda ya gisilikare umubiri wose ngo kuko mu buzima bwe yitwaraga nk’umusikare.

Umuhanzi A Pass nawe yari yaje muri iyi mihango

Kuwa 2 w’icyumweru gishize tariki ya 23/01/2018 mu saha ya saa kumi z’urukerera nibwo Radio Mowsey yagiye muri Koma nyuma yo gukomereka bikomeye ku mutwe, akubitiwe mu kabari kitwa De Bar gaherereye Entebbe.

Abahanzi nka Red Banton, Mesarch Semakula n’abandi bari incuti za Radio baje gutabara

Mu gitondo cyo kuwa kane mu cyumweru gishize ku itariki ya 01/02/2018 nibwo abaganga bemeje bidasubirwaho ko umuhanzi Radio Mowsey yashizemo umwuka bidasubirwaho.

Imana imuhe iruhuko ridashira…

Sangiza

2 Ibitekerezo

  1. RIP Radio Ugiye abantu benshi bakigukeneye. Nukuri abantu bakoze ububwicanyi bakurikiranwe bahanwe byintanga rugero.
    Kandi Uganda ihaguruke ntikareke ngo ibintu birangire gutyo. Abazwe bapfuye muburyo busa nkaho ubica arumwe.
    KM47 Kumapesa none hagiyeho na Radio Mozey.

Comments are closed.