Byamenyekanye, uwavugwaga ko ari umugore wa Senderi ni uwa Rwatubyaye

0
4178
Rwatubyaye yemeza ko uyu mukobwa uri kumwe na Senderi ari umukunzi we

Amakuru agera kuri HOSE.RW yemeza ko umukobwa uherutse kwifotozanya n’umuhanzi Senderi Hit (abantu bagacyeka ko bashobora kuba bakundana) ngo asanzwe ari umukunzi w’umukinnyi wa Rayon Sports Abdul Rwatubyaye ndetse ngo banabana mu nzu.

Mu kiganiro twagiranye na Rwatubyaye yatwemereye ko uyu mukobwa “Umurerwa Cherlina” bakundana kandi ko urukungo rwabo rumaze igihe kitari gito ngo kuko bamaranye imyaka irenga 2.

Umurerwa Cherlina ari kumwe na Rwatubyaye bari mu byishimo by’urukundo

Rwatubyaye yakoresheje amagambo y’icyongereza ati: “She is my love, Its been a long since 2016 buh things weren’t in a good way!” (Aha yashakaga kuvuga ko akundana uyu mukobwa kuva mu 2016 nubwo mbere ibintu bitari byiza)

Umurerwa Cherlina, Rwatubyaye yemeza ko ari umukunzi we

Nubwo Rwatubyaye yemeza ko uyu mukobwa ari umukunzi we, mu bihe bishize hari ifoto itavuzweho rumwe, aho uyu mukobwa “Umurerwa Cherlina” yari kumwe na Senderi Hit, abenshi bacyeka ko aba bombi bakundana.

Senderi Hit na Umurerwa Cherlina (umukunzi wa Rwatubyaye)

Iyi foto ikimara kujya hanze, hari bamwe bahise bacyeka ko Senderi Hit yaba agiye kurongora uyu mukobwa kuko bari bambaye ibijyanye (umukobwa yambaye ikanzu y’umutuku, na Senderi kuri Karuvati isa nk’ikanzu y’umukobwa).

Senderi akimara guhakana aya makuru ko yaba akundana n’uyu mukobwa nibwo twaje gutahura ko akundana na Rwatubyaye, maze tubaza Rwatubyaye impamvu umukunzi yifotozanyije na Senderi bisa nk’abari mu rugwiro.

Rwatubyaye yadusubije muri aya magambo, ati: “Iyo pic ntabintu byinshi nyivugaho just for me i know that there’s nothing big behind this photo it was just a photo taken ariko ntabintu byinshi biri inyuma yayo”

Aha yasobanuraga ko iyi foto ntakintu gikomeye cyiyihishe inyuma kuko ngo bahuriye mu bukwe barifotoza gusa.

Aha uyu mukobwa yari mu rugo rwa Rwatubyaye, amakuru atugeraho ngo bakaba babana mu nzu imwe nk’umugore n’umugabo

Rwatubyaye ni umukinnyi wa Rayon Sports kuri ubu ariko amaze iminsi mu bibazo by’imvune. Ni umukinnyi wakunze gutoroka igihugu kenshi ashakisha amahirwe yo gukina ku mugabane w’I Burayi.

Rwatubyaye Abdul yaguzwe na Rayon Sports mu ntangiriro z’umwaka ushize w’imikino, ariko ntibyaza gukunda ko ahita ayikinira ku mpanvu zitandukanye, ajya muri Turkey.

Igurwa rya Rwatubyaye kuva muri APR FC ajya muri Rayon Sports ryateje uruntu runtu hagati y’abakunzi b’amakipe yombi, binagera aho bivugwa ko adashobora kugaruka mu Rwanda, ngo abe yakina muri Rayon Sports yavugaga ko yamusinyishije amasezerano.