Byamenyekanye, Meddy ngo yaba agiye kurongora

1
9876
Meddy n'umukunzi we unagaragara mu mashusho y'indirimbo 'Ntawamusimbura'

Umuhanzi Meddy umwe mu bakunzwe bikomeye muri muzika yo mu Rwanda akomeje kuvugwaho amakuru y’umunyenga w’urukundo yaba arimo n’umukobwa wanagaragaye mu mashusho y’indirimbo ‘Ntawamusimbura’

Hari amafoto yagiye hanze yafashwe muri mpera z’icyumweru gishize ari kumwe n’uyu mukobwa basohokeye i Las Vegas muri Leta Zunze ubumwe z’Amerika.

Meddy n’umukunzi we, bari kumwe n’undi munyarwandakazi wamamaye cyane mu busizi bw’imivugo witwa Uwamahoro Angel nawe akaba yari kumwe n’umusore bakundana.

Meddy n’umukunzi we ibumoso, ari kumwe na Uwamahoro Angel n’umusore umutereta

Amakuru agera kuri Hose.rw yemeza ko Meddy amaze iminsi abana mu nzu imwe n’uyu mukobwa nkuko byemezwa n’incuti z’aba bombi za hafi.

Abaduhaye aya makuru birinze ko amazina yabo yajya ahagaragara, ariko bemeza ko Meddy n’uyu mukobwa bari gutegura gukora ubukwe bakabana mu buryo bwemewe.

Uwamahoro Angel ahetse ku mugongo umukunzi wa Meddy ‘Wambaye amalinete’

Uyu mukobwa uvugwa ko akundana bikomeye na Meddy niwe wabaye umukinnyi mukuru mu mashusho y’indirimbo Ntawamusimbura. Kuva iyi videwo yasohoka byakomeje kuvugwa ko aba bombi ibyo bakinaga byavuyemo ukuri. Bose ubu Ni Ntawamusimbura.

Umuhanzi Meddy abinyijije ku rukuta rwe rwa Instagram aherutse gushyira amashusho y’uyu mukobwa avuga ko uyu mukobwa ari umushofeli mwiza, amashusho yaragazazaga ko bari kumwe Meddy agatanga umwanya kuri uyu mukobwa agamije kumwamamaza.

Uyu mukobwa uretse kugaragara mu mashusho y’indirimbo ya Meddy yise NTAWAMUSIMBURA ntabwo asanzwe cyane mu Rwanda.

Ngabo Medard uzwi cyane nka Meddy ni umwe mu bakunzwe bikomeye n’abanyarwanda cyane cyane abakobwa n’abagore. Twarinze turangiza kwandika iyi nkuru tukigeregeza kuvugisha Meddy ngo atubwire icyo abitekerezaho ariko ntibyadukundiye.

1 igitekerezo

Comments are closed.