Brexit: Ubwongereza bushobora guhabwa amezi 12 y’inyongera mu gufata umwanzuro

0
189
Donald Tusk Perezida w'umuryango w'ubumwe bw'Uburayi, Theresa May ari kumwe na minisitiri w'intebe w'Ubwongereza

Perezida w’umuryango w’ubumwe bw’Uburayi Donald Tusk arifuza ko Ubwongereza bwahabwa andi amezi 12 y’inyongera mu gufata umugambi wa Brexit wo kwikura muri uyu muryango w’ubumwe bw’uburayi.

Aya makuru yemezwa n’ubuyobozi bukuru bw’umuryango w’ubumwe bw’uburayi nkuko byemezwa n’urubuga rwa BBC.

Ibi bitekerezo bya Donald Tusk ngo bishobora gutanga umutuzo ku nteko ishingamategeko y’Ubwongereza, ndetse ngo iki cyemezo gitegerejwe kwemezwa n’ubuyobozi bw’ubumwe bw’uburayi mu nama izaterana mu cyumweru gitaha.

Biteganijwe ko abashingamategeko bakomoka mu ishyaka y’abakonselivateri n’abakomoka mu ishyaka ry’umurimo bakomeza gukora ibiganiro mpaka kuri iyi ngingo ya Brexit kugeza igihe bemeranyije ku cyemezo kimwe.

Intumwa ya leta y’Ubwongereza Geoffrey Cox ivuga ko ibi biganiro by’aba bashingamategeko ngo bishobora gutinda gufatirwamo umwanzuro cyane ko no ku nshuro ya mbere inteko ishingamategeko yananiwe gufata umwanzuro umwe.

Ubwo baheruka guhura, bari bemeranyije ko umwanzuro wo kwikura mu muryango w’ubumwe bw’Uburayi uzafatwa ku itariki 12 z’uku kwezi kwa 4 niba ntagihindutse.

Ni itariki ishobora kwimurwa nkuko biheruka gukorwa, mu gihe cyose abadepite b’iki gihugu batarakora amatora ya nyuma, yemeza cyangwa agahakana iby’amasezerano azakorwa nyuma ya Brexit.

Mbere byari biteganijwe ko uyu mwanzuro wa Brexit wari gushyirwa mu bikorwa ku itariki 29 z’uku kwezi kwa 3 muri uyu mwaka ariko itariki yaje kwimurwa bitewe no kutavugarumwe hagati y’abashingamategeko b’ubwongereza.

Siga igitekerezo

Please enter your comment!
Uzuza amazina yawe hano