Bidasubirwaho, Aubameyang yasinye muri Arsenal

0
422
Azajya yambara numero 14 yahoze yambarwa na Theo Walcot na Thierry Herny

Pierre-Emerick Aubameyang ubu ni umukinnyi wa Arsenal byemewe n’amategeko nyuma yo kuyisinyira amasezerano y’imyaka ibiri aguzwe Miliyoni 56 z’amapawundi.

Uyu wa 31/1/2018 ni wo munsi wa nyuma w’igura n’igurisha ry’abakinnyi ku mugabane w’u Burayi, ari na yo mpamvu Arsenal yihutishije ibisabwa, maze mu gitondo cy’uyu wa gatatu uwo mukinnyi uturutse muri Borussia Dortmund (BVD) akorerwa isuzuma ry’ubuzima, ahita asinyishwa amasezerano.

Azajya yambara numero 14 yahoze yambarwa na Theo Walcot na Thierry Herny

Umuyobozi wa Siporo mu ikipe ya Borussia Dortmund, Michael Zorc, ku rubuga rwa internet rw’iyo kipe, yatangaje ko Aubameyang atakiri umukinnyi wabo, amushimira uruhare yagize ngo iyo kipe yese imihigo mu myaka amaze ayikinira.

Michael Zorc yagize ati: “Uretse ibyavugwaga ntibirangire mu byumweru bishize, nifuzaga kubibutsa ko Pierre-Emerick Aubameyang muri BVD atabaye imfabusa.”

“Muri iyi kipe yakoze neza mu buryo budasanzwe, yadutsindiye ibitego byinshi byari ingenzi, ndetse ni umwe mu badufashije kwegukana igikombe cy’igihugu (Germany Cup) mu 2017. Twifurije Pierre-Emerick ishya n’ihirwe mu bihe bye bizaza muri Arsenal.”

Pierre-Emerick Aubameyang yarategerejwe bikomeye n’abafana ba Arsenal nk’uzabahoza amarira nka Rutahizamu

Aubameyang w’imyaka 28 y’amavuko yari umukinnyi wa BVD kuva mu 2013, aho yari amaze kuyikinira imikino 213 akayitsindiramo ibitego 141, birimo 21 amaze gutsinda mu mikino 24 gusa muri uyu mwaka w’imikino.

Icyakora Aubameyang aherutse guhagarikwa n’iyi kipe ubwo bari bagiye gukina na Wolfsburg kuwa 14/1/2018 azira kuba yari yanze kwitabira inama y’ikipe, ibyo bikurikirwa no kumukura ku rutonde rw’abakinnye na Hertha Berlin mu mukino wakurikiyeho, icyo gihe ubuyobozi bukavuga ko atari yashyize umutima kuri uwo mukino.

Aubameyang amaze gukinira ikipe y’igihugu ya Gabon inshuro 56, ayitsindiramo ibitego 23.

Yageze i Londre ejo kuwa 2, asinya uyu munsi kuwa 3