Brazzaville: Perezida Kagame yitabiriye ihuriro rya 5 ku ishoramari muri Afurika

0
92
Perezida Kagame yageze i Brazzaville mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri yakirwa na minisitiri w'intebe wa repubulika ya Congo bwana Clément Mouamba. Ifoto: Urugwiro

Perezida Paul Kagame w’u Rwanda ari kubarizwa i Brazzaville muri Repubulika ya Congo, aho yitabiriye inama ya gatanu y’ihuriro ry’ishoramari muri Afurika.

Ni inama y’iminsi 2, iza kwiga cyane ku ngingo zigamije kongera imbaraga mu bufatanye bw’ibihugu by’Afurika mu bukungu no kugabanya ubushomeri, hahangwa imirimo mishya.

Ni inama iterwa inkunga na banki y’isi. Ku rubuga rw’iyi banki handitse ko ibiganiro biza kugarukwaho cyane muri iyi nama, ari ibirebana n’iterambere ry’ikiremwamuntu, ikoranabuhanga mu bukungu no guhimba ibishya.

Ibindi biza kuganirwaho ni imikoranire ya leta z’ibihugu n’abikorera, ishoramari ry’ihindagurika ry’ibihe, iterambere ry’inganda mu bihugu by’Afurika no kongerera agaciro ibikomoka muri izi nganda.

Ingufu zitangiza ikirere n’ibidukikije nabyo biraza kugarukwaho n’abakuru b’ibihugu bitabiriye iyi nama.

Iyi nama yitabiriwe n’abakuriye ibigo by’ubucuruzi by’abigenga ndetse n’abakuriye inzego za leta mu bihugu bitandukanye by’Afurika n’Ubushinwa.

Ubushinwa ni kimwe mu bihugu bikomeje guhanga amaso umugabane w’Afurika mu rwego rwo gufungura imiryango mishya y’ubucuruzi n’ishoramari kuri uyu mugabane ukomeje kugira abaturage benshi (bakiri bato) kurusha indi migabane.

Banki y’isi ivuga ko urubyiruko rw’Afurika rukomeje kwiyongera ku buryo ibipimo byerekana ko mu 2030 ruzaba rubarirwa kuri miliyaro 1.3

Abategetsi b’Afurika bakaba basabwa guhimba imirimo mishya irenga miliyoni imwe buri mwaka, kugira ngo bahangane n’ikibazo cy’ubushomeri gikemuke mu rubyiruko rw’Afurika.

Siga igitekerezo

Please enter your comment!
Uzuza amazina yawe hano