Bralirwa mu bukangurambaga bwo kwamamaza ibinyobwa byayo ku isoko ry’u Rwanda

0
6185
Bralirwa ku kicaro gikuru gihereye ku Gisenyi.

Uruganda rwenga ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye (Bralirwa Plc) rugiye gutangira ubukamburaga bushya bwiswe ‘Respect Every Sip’ bugamije kwamamaza inzoga ya Amstel Malt imaze umwaka umwe igeze ku isoko ry’u Rwanda.

Ni inzoga yamuritswe ku mugaragaro mu kwezi kwa 2 mu mwaka ushize wa 2018.

Ubu bukangurambaga bushya bw’iyi nzoga ngo buzamara amezi 6 bunyura mu bitangazamakuru bitandukanye yaba mu maradiyo n’amateleviziyo, ibinyamakuru byandika, ibisohokera kuri interineti ndetse no ku mbuga nkoranyambaga.

Ni nyuma gato y’uko Bralirwa kandi yari iherutse gutangiza ubundi bukangurambaga nabwo bwihariye bwo kwamamaza Primus, bwiswe ‘Home Coming’

Ubu nabwo bwatangiye muri uku kwezi kwa 2 bukazarangira mu kwezi kwa 8 muri uyu mwaka. Bugamije kongera kugarura isura Primus yahoranye ku isoko ry’u Rwanda mu myaka yashize iri soko ritaraba rigari mu binyobwa bisembuye.

Bralirwa izanye ubu bukangurambaga bwombi nyuma y’uko mu mpera z’umwaka ushize wa 2018 nabwo yari yashyize ku isoko inzoga nshya ya byeri ya Heineken, yengerwa ku Gisenyi mu karere ka Rubavu ntara y’iburengerazuba.

Uru ruganda rukaba ruri gukora ibi, mu gihe rusa nk’urwatangiye kotswa igitutu n’izindi nganda zinjiye ku isoko ryo mu Rwanda nyuma y’imyaka n’imyaka Bralirwa yarihariye iri soko ry’ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye muri iki gihugu.

Bralirwa yashinzwe mu 1957 ndetse uruganda rwayo ruhita rutangira kubakwa muri uwo mwaka. Mu 1959 nibwo uru ruganda rwafunguwe ku mugaragaro n’uwari umwami w’u Rwanda muri icyo gihe, ariwe Mutara wa 3 Rudahigwa.

Kuva icyo gihe kugeza ubu Brakirwa yenga ibinyobwa bisembuye ndetse n’ibidasembuye.

Mu bisembuye, Bralirwa ikora Heineken, Amstel, Primus, Műtzig, Turbo King na Legend mu gihe mu bidasembuye nabwo yenga Coca Cola, Sprite, Stoney, Krest Tonic, Fanta Orange, Fanta Citron, Fanta Fiesta na Vital’O.