BPR Atlas Mara ikomeje kwiyubaka inafungura amashami mashya ajyanye n’igihe

0
468
Ishami rishya rya BPR Atlas Mara ryafunguwe mu mujyi wa Kigali rwa gati ryahurije hamwe amashami yahoze kwa Rubangura no ku Muhima. Ifoto: Igihe

Banki y’abaturage BPR Atlas Mara ikomeje ibikorwa byo kwagura amashami yayo mu gihugu, ndetse no kuyahindura mu buryo bugezweho bujyanye n’igihe.

Kuri ubu iyi banki yamaze gufungura amashami mashya agera kuri abiri akomeye mu mujyi wa Kigali, rimwe riherereye mu mujyi rwagati mu nyubako izwi ku izina rya  n’irindi riherereye ku Kacyiru mu nyubako izwi cyane nka .

By’umwihariko, iri shami rishya ryafunguwe mu mujyi rwagati ngo niryo ryahurije hamwe amashami 2, rimwe ryabaga kwa Rubangura n’irindi ryakoreraga ku Muhima nkuko bisobanurwa n’ubuyobozi bwa BPR Atlas Mara.

Irindi shami rishya ryafunguwe kuri KBC naryo ni iryahoze rikorera ku Kacyiru.

Aya mashami afunguwe nyuma y’icyumweru kimwe gusa, iyi banki kandi yongeye gufungura ku mugaragaro andi mashami yayo abiri i Nyabugugo no ku Gisozi.

Ni amashami yari amaze igihe kigera ku mezi 3 avugururwa ngo kuko umubare w’abakiliya baganaga aya mashami wari utangiye kwiyongera ku bwinshi.

BPR Altas Mara ni imwe mu banki y’ubucuruzi afite amashami menshi mu gihugu cyose, kuko ifite arenga 188 ndetse n’ibyuma bya ATM bikoreshwa mu kubikuza no kubitsa amafaranga bigera ku 98 mu gihugu hose.

Amateka y’iyi banki yerekana ko imaze imyaka irenga 41 itangiye gukorera mu Rwanda kuko yafunguye imiryango ahagana mu 1975.

Yatangiye ari banki y’abaturage ariko mu 2008 yahindutse banki y’ubucuruzi byemewe n’amategeko ndetse inahabwa izina rya UBPR (Union des Banques Populaires du Rwanda).

Mu 2016 nibwo imigabane myinshi irenga 62.1% yo muri iyi banki yahise yegukanwa n’abashoramari bibumbiye muri kompanyi yitwa Atlas Mara Limited ndetse ihita inahindurirwa izina yitwa BPR Atlas Mara.