Boeing 737 yongereye igihe cyo kugaruka ku isoko

0
107
Boeing yakoze impinduka ku ndege zayo mu rwego rwo kwirinda impanuka za hato na hato

Kompanyi y’abanyamerika ikora indege zo mu bwoko bwa Boeing 737 Max yafashe umwanzuro wo kongera igihe cyo gusubukura imikorere y’indege zayo kuko ngo hagikorwa impinduka kuri software ziyigenzura.

Urubuga rwa BBC rwanditse ko iyi kompanyi izaba yarangije gukora izi mpinduka ku ndege zayo bitarenze mu kwezi kwa 8 hagati.

Mbere yari yabanje kuvuga ko izi mpinduka zari kurangira mu kwa 6 muri uyu mwaka ariko yabaye yongereyeho amezi 2 n’igice.

Uku kongera igihe ngo bizafasha iyi kompanyi kwizera neza niba ibibazo indege zayo zakunze guhura nabyo bizaba byakemutse burundu.

Ikindi kandi ngo muri icyo gihe Boeing yiteguye guhabwa ibyangobwa by’ubuziranenge bishya n’urwego rushinzwe ubugenzuzi muri USA.

Ibi byangobwa bishya kandi bizafasha iyi kompanyi kugarurirwa icyizere n’abagenzi bazakoresha indege za Boeing 737 Max mu ngendo zabo bazakora mu gihe cy’impeshyi y’uyu mwaka.

Mu kwezi gushize, Boeing 737 Max yatakarijwe icyizere n’amahanga, nyuma y’impanuka y’indege yo muri ubu bwoko ya Ethiopian Airlines.

Ni impanuka yabaye nyuma y’amezi atanu gusa habaye indi mpanuka nk’iyi y’indege y’ubu bwoko ya kompanyi ya Lion Air yo muri Indonesia.

Izi mpanuka zombi nizo zatumye amakompanyi y’indege asanzwe akoresha izi Boeing 737 Max hafi ya yose ahita ahagarika kongera kuzikoresha.

Ibiro ntaramakuru by’abongereza Reuters byemeza ko ibi byemezo byo guhagarika izi ndege ngo byagize ingaruka ku ngendo z’ikirere ku isi yose ngo kuko ingendo zibarirwa ku 115 zakorwaga ku munsi zaburijwemo kubera Boeing 737 Max.

Siga igitekerezo

Please enter your comment!
Uzuza amazina yawe hano