Boeing 737: Ibihugu bya Australia na Singapore nabyo byatakarije icyizere ubwoko bw’izi ndege

0
73
SilkAir nayo yahagaritse ikoreshwa ry'ubwoko bw'indege za Boeing 737 Max 8. Ifoto: BBC

Isosiyete y’abanyamerika ikora indege zo mu bwoko bwa Boeing 737 Max 8 ikomeje gutakarizwa icyizere n’ibihugu bitandukanye ndetse n’amakompanyi akora ubucuruzi bw’ingendo z’ikirere hirya no hino ku isi.

Ni nyuma y’impanuka y’indege ya Ethiopian Airlines yo muri ubu bwoko yabaye ku cyumweru tariki ya 10/03/2019, igahitana abantu bose bari bayirimo bagera ku 157 harimo n’umunyarwanda witwa Jackson Musoni.

Ni impanuka yabaye nyuma y’amezi 5 gusa, indi ndege yo muri ubu bwoko ya kompanyi ya Lion Air yo muri Indonesia nayo ikoze impanuka igahitana abarenga 189.

Kuri ubu, igihugu cya Singapore cyibinyujije mu rwego rwacyo rushinzwe indege za gisivile (CAAS) nacyo cyahagaritse ikoreshwa ry’indege zo muri ubu bwoko bwa Boeing 737 Max 8.

BBC yanditse ko icyemezo kigiye guhungabanya ingendo z’indege ku mugabane w’Aziya kuko ikibuga mpuzamahanga cy’indege cya Singapole (Changi Airport) kiza ku mwanya wa 6 mu kwakira urujya n’uruza rw’abagenzi berekeza ku mugabane w’Uburayi n’Amerika.

CGTN ivuga ko igihugu cya Australia nacyo cyasohoye itangazo ritegegeka ko ubu bwoko bw’izi ndege zose za Boeing 737 Max 8 zidakwiye kongera kugera mu kirere cy’iki gihugu.

Ethiopian Airlines niyo yabanje gutangaza ko idashobora kongera gukoresha ubu bwoko bw’indege mu gihe cyose icyateye iyi mpanuka kitaramenyekana.

Leta y’Ubushinwa yahagaritse ingendo z’indege z’ubu bwoko bwa Boeing 737 Max 8, harimo izigera kuri 90 zakoreshwaga n’amakompanyi akomeye muri iki gihugu nka Air China, China Eastern Airlines, na China Southern Airlines.

Indi kompanyi nayo yatakarije icyizere ubu bwoko bw’indege, ni Cayman Airways yo mu kirwa kigenzurwa n’Ubwongereza giherereye mu birwa bya Karayibe (Caribbean).

Ikinyamakuru The Independent kivuga ko ibihugu bya Korea y’amajyepfo na Mongolia nabyo byahagaritse ikoreshwa ry’izi ndege muri kompanyi zabyo zikora ingendo z’ikirere.

Comair yo muri Afurika Yepfo, Aeromexico ya Mexique, Gol Airlines ya Brazil ndetse na Aerolineas Argentinas yo muri Argentine nazo zabaye zihagaritse byagateganyo kongera gukoresha ubwoko bw’indege za Boeing 737 Max 8.

Siga igitekerezo

Please enter your comment!
Uzuza amazina yawe hano