Bobi Wine yaherekejwe na polisi kugera iwe mu rugo nyuma yo kuva muri USA kwivuza

0
180
Iyi Photo yafashwe mu masaha ya saa sita Bobi Wine akigera iwe mu rugo ari kumwe n'abana

Depite Bobi Wine utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Uganda yasubiye muri iki gihugu nyuma yo kwivuriza muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ibikomere avuga ko yakuye aho yari afungiwe n’igisirikare cya Uganda.

Akigera ku kibuga cy’indege cya Entebbe, polisi ya Uganda yahise imubuza kuva ku kibuga cy’indege ivuga ko imushorera ikamugeza mu rugo – ibintu Bobi Wine yavuze ko binyuranyije n’ibyo yifuzaga.

Mbere yaho, polisi ya Uganda yataye muri yombi abantu bageragezaga kugera ku kibuga cy’indege kwakira uyu muhanzi wahindutse umunyapolitiki.

We n’abandi bantu 30 baracyakuriranweho ibyaha by’ubugambanyi bijyanye n’ikivugwa ko ari iterwa ry’amabuye ku rukurikirane rw’imodoka zari zitwaye Perezida Yoweri Kaguta Museveni w’iki gihugu mu kwezi gushize kwa munani.

Wine – ubusanzwe izina rye bwite rikaba ari Robert Kyagulanyi – ahakana ibyo aregwa.