BNR yashimangiye ko ubukungu bw’igihugu buzakomeza kuzamuka ku 8,5% muri uyu mwaka

0
234
Ubuyobozi bwa banki nkuru y'igihugu mu kiganiro n'abanyamakuru

Banki nkuru y’igihugu (BNR) iravuga ko ubukungu bw’igihugu bwazamutse ku kigero cya 9,2% kuva mu 2017, ndetse ngo ibipimo byerekana ko ubu bukungu buzanakomeza kuzamuka muri uyu mwaka ku kigero cya 8,5%.

Ibi bipimo kandi byemeza ko ihindagurika ry’ibiciro ku masoko ngo naryo rizazamuka ku kigero cya 2,3% muri uyu mwaka wa 2019 ndetse na 5.0% mu mwaka utaha 2020.

Ni mu gihe izamuka ry’ibiciro muri iki gihebwe cya gatatu cy’uyu mwaka w’ubukungu turimo, ngo izamuka ry’ibiciro ku masoko ryabarirwaga ku kigero cya 2,4% mu gihe mu mwaka ushize mu gihebwe nk’iki byabarirwaga kuri 4,4%.

Ikinyuranyo cy’ibicuruzwa u Rwanda rwohereza mu mahanga n’ibyo rutumizayo nacyo cyariyongereye ku kigero cya 24,2%.

Ibi byatewe ni uko ibyo u Rwanda rwohereje mu mahanga byiyongereye kuri 3,9% mu gihe ibyo rutumizayo ngo byo byiyongereye kuri 14,6%

Ni ibintu byatumye ifaranga ry’u Rwanda rita agaciro imbere y’idorali ry’Amerika ku kigero cya 4,2% ndetse ngo uyu mwaka ukazarangira bibarirwa kuri 3,5%

Ikindi ni uko banki nkuru y’igihugu yahisemo kugumisha inyungu ku nguzanyo igenera amabanki kuri 5% ngo bitewe n’umuvuduko w’ubukungu uko uhagaze muri iki gihe.

Uko urwego rw’imari ruhagaze

Urwego rw’imari ngo narwo rwamuzamutse ku kigero cya 13,9% bibarirwa agaciro ka miliyari 5,008 z’amafaranga y’u Rwanda.

Inguzanyo zitishyurwa neza muri banki ngo zaragabanutse ugereranyije n’umwaka ushize kuko byavuye kuri 7,2% bigera kuri 5,3%.

Ni mu gihe inguzanyo zitishyurwa neza mu bigo by’imari iciriritse zavuye kuri 6,8% zigera kuri 6,1% muri iki gihebwe cya gatatu cy’uyu mwaka w’ubukungu turimo.