BNR iravuka ko muri uyu mwaka ubukungu bw’u Rwanda buzazamuka ku kigero cya 7,8%

0
68
Umujyi wa Kigali ukomeje gutera imbere mu bucuruzi butandukanye umunsi ku munsi

Ibipimo bya banki nkuru y’igihugu (BNR) birerekana ko ubukungu bw’u Rwanda buzazamuka ku kigero cya 7,8% muri uyu mwaka wa 2019 nkuko byagaragajwe mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa kane.

Ni mu gihe mu mwaka ushize wa 2018 ngo umusaruro mbumbe w’imbere mu gihugu (GDP) wari wazamutse ku kigero cya 8,3% bivuye kuri 4,6% byariho mu mwaka wari wabanje.

Ubuhinzi bwagize uruhare mu kuzamura ubukungu ku kigero cya 6,3%, inganda zitanga umusanzu ku 9,3% mu gihe ibikorwa bya serivise nabyo byagize uruhare ku 8%.

Ubuyobozi bwa banki nkuru y’igihugu kandi busobanura ko ikinyuranyo cy’ibicuruzwa byoherezwa hanze y’igihugu n’ibitumizwa mu mahanga cyazamutse ku kigero cya 12,4%.

Ibicuruzwa bitumizwa mu mahanga nabyo byariyongereye ku kigero cya 9,5% bitewe n’ibikorwaremezo biri kubakwa mu gihugu.

Ibyoherezwa mu mahanga nabyo ngo byariyongereye ku kigero cya 5,5%.

Ibi ngo byatumye ifaranga ry’u Rwanda ngo rikomeza kwihagararaho ku isoko ry’ivunjisha kuko ryahungabanye ku kigero cya 4% imbere y’idorali ry’Amerika.

Ibiciro ku masoko ntabwo byahindaguritse cyane kuko byazamutse ku kigero cya 1,4% mu gihe mu mwaka wari wabanje byari byazamutseho 4,8%.

Bikaba biteganijwe ko muri uyu mwaka 2019 nabwo bizazamuka ku kigero cya 3%.

Inguzanyo zatanzwe muri banki z’ubucuruzi ngo nazo zariyongereye ku kigero cya 17,1 bivuye kuri 4,6% mu gihe abatashyura neza inguzanyo nabo bagabanutseho 6,4%.

Sangiza