BNR ikomeje ibikorwa by’ukwezi kwa E-payment

0
629
Rwangobwa mu burengerazuba

Ubuyobozi bwa banki nkuru y’igihugu BNR bukomeje gukora ubukangurambaga mu kwishyura hakoreshejwe ikoranabuhanga rya E-Payment, mu gihe habura iminsi mike ngo ukwezi kwahariwe ibi bikorwa kurangire.

Kuri uyu wa kabiri, intara z’uburengerazuba n’amajyaruguru nizo zari zitahiwe kuko abakozi ba banki nkuru y’igihugu bayobowe na guverineri John Rwangobwa, bari muri ibi bice bashishikariza rubanda kugira uyu muco wo guhererekana amafaranga hakoreshejwe ikoranabuhanga.

Guverinoma y’u Rwanda yifuza ko guhera mu 2024 ngo amafaranga yose azajya aturuka muri leta yishyura ibyo yakoresheje ngo 100% muriyo azajya yishyurwa hakoreshejwe ikoranabuhanga, mu gihe abazajya bishyura leta nabo ngo bagomba kuba bari hejuru ya 70%.

Abaturage basanzwe nabo barasabwa kugira uyu muco ngo bakoresha amakalita y’ibigo by’imari n’amabanki azwi nka Ama-ATMs card, utumashini twa POS ndeste n’uburyo bwa telefoni zigendanwa aribwo mobile payment.