BK yatanze inguzanyo ya 60M, inasinyana amasezerano na AIMS

0
348
Inyubako ya BK

Banki ya Kigali yaraye ikoze ibikorwa 2 birimo gusinyana amasezerano n’ishuri rikuru ry’ubumenyi bw’imibare African Institute for Mathematical Sciences (AIMS) ndetse inatanga milliyoni 60 kuri ba rwiyemezamirimo bato muri gahunda y’Urumuri Initiative.

Ni ibikorwa byakozwe bikurikiranye kuko habanje ugusinya amasezerano hagati ya Dr Diane Karusisi, ukuriye BK na Thierry Zomahoun, perezida akaba nany’iri rishuri rya AIMS.

Thierry Zomahoun, perezida wa AIMS na Dr Diane Karusisi, ukuriye BK bashyira umukono kuri aya masezerano

Aya masezerano yashyizweho umukono ngo azafasha kuzamura urwego rw’ikoranabuhanga no guhimba imirimo mishya ku banyeshuri ba AIMS.

Ikindi gikorwa BK yaraye ikoze, ni ugutanga inguzanyo ya miliyoni 60 Frw ku mishinga 8 ya ba rwiyemezamirimo bakiri bato, nk’igishoro kizatuma itera imbere kandi ngo iyi  nguzanyo ikazishyurwa nta nyungu.

Bk yahebye abarwiyemezamo

Iyi mishinga umunani yatangajwe ku mugoroba wo kuri uyu wa gatatu, yatoranyijwe mu yindi 13, binyuze muri gahunda yiswe Urumuri Initiative.

Mu mishinga yatoranyijwe ni Safe Motos yahawe miliyoni 11.7 Frw; umushinga wo kuhira DSIS&T uhabwa miliyoni 4 Frw; Kalisimbi Wines yahawe miliyoni 9 Frw; WiredIn Ltd yabonye miliyoni 8 Frw; Pure Pro yahawe miliyoni 9.3 Frw; Mudacumura Publishing ihabwa miliyoni 8 Frw; Yummy&Fresh ihabwa miliyoni 3.5 Frw naho Murukali ihabwa miliyoni.

Umuyobozi wa Banki ya Kigali, Dr Diane Karusisi, yavuze ko nubwo uyu munsi abahawe ibihembo ari umunani gusa, inyungu igera ku Rwanda rwose kuko ubu ari uburyo bwo kubaka u Rwanda mu bukungu.

Iyi gahunda ngo igomba kongera kugaruka mu mwaka utaha wa 2018 kandi ngo aya mafaranga ashobora kuziyongera nkuko byemezwa n’ubuyobozi bwa BK.