BK Group PLC, yakoze impinduka mu buyobozi bwayo mu rwego rw’ikoranabuhanga

0
79
BK yakoze impinduka mu buyobozi bwabo muby'ikoranabuhanga

Isosiyete ya Banki ya Kigali (BK Group PLC) yashyizeho abayobozi bashya barimo Regis Rugemanshuro wagizwe umuyobozi ushinzwe ikoranabuhanga muri banki ya Kigali.

Uyu Rugemanshuro yari asanzwe ari umuyobozi mukuru w’ikigo cy’ikorabanuganga gishamikiye kuri iyi banki cyitwa BK TecHouse.

Ubuyobozi bukuru bw’iki kigo cy’ikorabanuhanga bwahise buhabwa Claude Munyangabo.

Uyu Munyangabo nawe ngo afite ubunararibonye bubarirwa mu myaka 10 akora mu bucuruzi bw’itumanaho n’ikoranabuhanga.

Yakoze mu bigo by’itumanaho nk’icy’abanyakoreya cyitwa KTRN, yakoze kandi mu kigo cyitwa Broad Band System Corporation ndetse anakora muri New Artel Ltd.

Avuga kuri izi mpinduka, Dr Diane Karusisi ukuriye isosiyete ya banki ya Kigali (BK Group PLC) asobanura ko bakoze aya mavugurura mu rwego rwo kongera imbaraga mu ikoranabuhanga muri sosiyete nkuko isi yose ngo ariho iri kugana muri iyi minsi.

Ni mu gihe kandi Banki ya Kigali igaragaza ko yabonye inyungu ibarirwa kuri miliyari 13 na miliyoni 400 z’amanyarwanda, mu mezi atandatu ya mbere muri uyu mwaka wa 2018.

Ni inyungu ibarirwa ku gipimo cya 17.8% ugereranije mu bihe nk’ibi by’umwaka ushize.