Djihad yatangiye imyitozo mu ikipe nshya yo mu kiciro cya 1 ku mugabane w’u Burayi

0
2302

Bizimana Djihad umukinnyi mpuzamahanga w’u Rwanda yatangiye imyitozo mu ikipe ye nshya ya Beveren Waasland nyuma y’iminsi micye avuye mu Rwanda.

Mu cyumweru gishize nibwo Bizimana Djihad yavuye mu Rwanda yerekeza mu Bubiligi gutangirana ubuzima bushya n’ikipe ye ya Beveren Waasland ibarizwa mu kiciro cya mbere mu Bubiligi gusa ntiyahise atangirana imyitozo na bagenzi be.

Djihad yatangiranye imbaraga nyinshi

Kuri uyu wa mbere nibwo yatangiye imyitozo hamwe n’iyi kipe ye bitegura umwaka mushya w’imikino. Djihad yasinye imyaka 3 muri iyi kipe nyuma yo gutsinda igeragezwa yakoreshejwe mu kwezi kwa kane.

Djihad wahoze akinira amakipe nka APR FC, Rayon Sports na Etincellles ubu niwe mukinnyi w’umunyarwanda ugiye gukina mu cyiciro cya mbere mu Bubiligi nyuma y’abandi bahaciye mu myaka yashize.

Djihad asanzwe azwiho kugira umupira mwiza unogeye ijisho yageze i Bulayi

Yitezweho kongera kuzamura izina ry’u Rwanda muri iyi shampiyona  nyuma y’abandi bakinnyi b’Abanyarwanda bayiciyemo bakayisigamo amazina akomeye.

Muri aba banyarwanda bakinnye mu Bubiligi bakubaka amazina harimo Desire Mbonabucya, na nyakwigendera Ndikumana Hamad Katawuti babaye abakapitene b’Abamavubi, Jimmy Mulisa, Saidi Abedi, Kalisa Claude…

Aba bagabo bafite ubwanwa ni bamwe bagiye kuba inshuti za Djihad