Bitunguranye, Rurangirwa yemerewe guhatana na Brig.Gen Sekamana kuyobora FERWAFA

0
559
Sekamana ubwo yatangaga kandidatire ye

Ku munota wa nyuma, Rurangirwa Louis yemerewe guhatana na Rtd Brig.Gen Sekamana Jean Damascene mu matora y’umuyobozi wa FERWAFA azaba ku munsi wa nyuma w’uku kwezi kwa gatatu.

Rtd Brig.Gen Sekamana ubu wujuje imyaka 60 y’amavuko yahawe ikiruhuko cy’izabukuru mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2018, akaba ari umukandida waINTARE FC n’ubwo ha mbere yari Perezida wa Kiyovu Sports.

Rtd Brig.Gen Sekamana agiye kwiyamamariza umwanya wa Perezida wa FERWAFA mu matora agomba gusubirwamo ku itariki ya 31 Werurwe 2018, nyuma y’uko ayabaye mu mpera z’umwaka ushize, Rwemalika Felicite atashoboye kugeza ku mubare w’amajwi asabwa ngo abashe kuyatsinda, aho yagize amajwi 13 kuri 52 y’abagize inteko itora.

Rtd Brig.Gen Sekamana we nabasha kugira amajiwi ari hejuru ya 26 azaba atsinze amatora, ahite asimbura Nzamwita Vincent ‘Degaule’ watorewe kuyobora Ferwafa tariki ya 5 Mutarama 2014, akaba yari yahawe gukomeza kuyobora iyi nzu y’umupira w’amaguru ubwo Rwemalika Felicité yari amaze gutsindwa, kugeza ubwo hazaba haba andi matora.

Undi mukandida ni Rurangirwa Luois utari wujuje ibisabwa mu matora aheruka, bituma atemezwa mu bakandida ba nyuma bahatanye muri ayo matora, ariko kuri iyi ncuro akanama gashinzwe amatora nyuma yo gusuzuma dosiye ye ngo basanze yuzuye.

Icyakora icyatangaje bamwe ni uko benshi mu bo yatanze ku rutonde rw’abazaba bagize komite ye mu gihe yabasha gutsinda amatora, nta byangombwa bisobanura ubwiyamamaze bwabo bafite, ibi bikaba ari bimwe mu byo bamwe baheragaho bavuga ko Rurangirwa ashobora kutaboneka mu bakandida bemewe.

Ikindi kandi, benshi mu bo yatanze baturutse mu makipe afite abakandida ku rutonde rwa Rtd brig.Gen Sekamana, ariko Komisiyo y’amatora igasobanura ko umuryango ufite ikipe y’abagabo ukagira n’iy’abagore, buri yose ishobora gutanga umukandida mu gihe zombie zaba zifite ubuzima gatozi.

Abakandida bombo bazatangira ibikorwa byo kwiyamamaza kuwa 12/3/2018, bakazabisoza kuwa 30/3 saa tanu n’iminota mirongo itanu n’icyenda (11:59pm), mu gihe amatora nyirizina yo ateganyijwe kuwa 31/3/2018 guhera saa munani z’amanywa (2:00pm).