Biratangaje! Umugabo yashyizweho isura ya 3

0
1643
Jerome Harmon yamuteyeho isura ya 3

Umuntu wa mbere ku isi yahawe amasura abiri mashya nyuma y’uko isura yavukanye ihuye n’ibibazo by’uburwayi byo kubyimba amaso.

Isura ya mbere ya Jerome Hamon bayikuyeho mu mwaka ushize bitewe n’indwara afite mu mubiri we yo kubyimba amaso mu buryo budasanzwe.

Urubuga rwa BBC ruvuga ko uyu mugabo afite imyaka 43 y’amavuko.

Amaze amezi abiri ari mu bitaro ari kwitabwaho n’abaganga ariko akaba yari ategereje umugiraneza wamwitangira akamufasha kubona isura nshya (ya gatatu).

Ku ncuro ya mbere mu 2010 nibwo bagerageje kumushyiraho isura nshya ya kabiri birakunda ariko aza kwandura indi ndwara yatewe n’imiti y’antibiyotike yanywaga mu 2015.

 

Iyi miti yatumye agira ibibazo byo kubuza amaraso gutembere neza mu isura nshya (ya kabiri kuyo yavukanye) yari yashyizweho mu myaka 5 yari ishize.

Ingaruka z’iyi miti zatangiye kugaragara bwa mbere mu 2016, bituma abaganga bamugira inama yo guhita ayikuraho agashaka uko yashyiraho indi sura (ya gatatu).

Hamon yahise agana ibitaro byitwa Groges-Pompidou mu murwa mukuru Paris mu Bufaransa, bamukuraho iyi sura yari yashyizweho ku ncuro ya kabiri.

Yabaye muri ibi bitaro adashobora kureba neza, atavuga ndetse atanumva, kugeza igihe yaje kubona umuntu umuha isura nshya (ya gatatu) bayimushyiraho ubugira kabiri.

Uwa muhaye iyi sura nshya ngo afite imyaka 22 mu gihe uyu mugabo we afite imyaka 43.

 

Ukubaga uwo muntu vyatwaye amasaha mesnhi guhagarariwe na prof Laurent Lantieri, umuhinga wo gutera amasura n'amaboko ari na we yari yabaze ubwa mbere Hamon mu myaka ine iheze
Prof Laurent Lantieri, niwe wakoze akazi ko gushyiraho isura nshya ya gatatu