Birangiye na Tchabalala asinyiye Rayon Sports

0
723

Rutahizamu wakiniraga Amagaju FC, Shaban Hussein Tchabalala amaze gusinyira ikipe ya Rayon Sports kuzayikinira mu gihe cy’amezi 6 aho kuba imyaka ibiri.

Tchabalala yari amaze iminsi avugwa mu ikipe ya Rayon Sports ariko akaba yari atarasinya kuko byavugwaga ko habayeho ubwumvikane gusa.

Ikipe ya Kiyovu Sports byatumye  ivugwa ko nayo iri  gushaka uyu mukinnyi  ndetse bitangira kuvugwa ko yaba igiye gutera gapapu ikipe ya Rayon Sports.

Gusa birangiye Tchabalala asinyiye Rayon Sports, ku munsi w’ejo nibwo uyu musore yohererejwe tike na Rayon Sports  ava I Burundi iwabo aho yaramaze iminsi.

Amakuru yizewe agera kuri Hose.rw avuga ko kuva yaza yahise atangira ibiganiro na Rayon Sports  birangira mu ma saa sita kuri uyu wa kane Tchabalala ahita asinya imyaka 2 akinira Rayon Sports.

Umuvugizi wa Rayon Sports King Bernard twagerageje ku muvugisha ngo aduhe amakuru arambuye ariko ntitwamubona kuko atitabaga  telephone ye igendanwa.