Birangiye Arsene Wenger avuye ku izima, asezera akazi muri Arsenal FC

0
1142

Arsene Wenger watozaga Arsenal FC byamaze kwemezwa ko agomba kuva muri iyi kipe mu mpera z’iyi sezo (season) nyuma y’imyaka irenga 22 yari amaze atoza iyi kipe ibarizwa mu majyaruguru y’umujyi wa London mu Bwongereza.

Uyu mutoza agiye kuva ku kazi amasezerano ye atararangira kuko yaraherutse koyongera ariko bikaba bibaye ngobwa ko hafatwa umwanzuro wo kuyasesa.

Nkuko bigaragara ku rubuga rwa Arsenal FC, Wenger yatangaje ku mugaragaro ko agomba kuva muri iyi kipe mu bihe bidatinze.

Yagize ati: “Nyuma yo kuganira n’ubuyobozi bw’ikipe, ndatekereza ari igihe cyiza cyo kwegura ku mirimo yanjye mu mpera z’iyi sezo”. 

Ati: “Ndashimira buri wese wabashije kumba hafi nkanjye nk’umutoza ndetse n’ikipe ya Arsenal mu bihe bitazibagirana twagiranye. Natoje iyi kipe n’umutima wanjye wose kandi nyikunda. Ndashimira buri wese mpereye ku buyobozi bw’ikipe, abakinnyi ndetse n’abafana twabanye, ariko nkasaba abafana gukomeza kuba hafi ikipe yabo”.
Urubuga rwa twitter rwa Arsenal FC narwo rwashimiye uyu mutoza kuko bari ku mushimira ku bikorwa byiza yakoreye muri Arsenal bavuga bati #MerciArsenal.

Uyu mugabo ukomoka mu gihugu cy’u Bufaransa ashijwa umusaruro mucye by’umwahariko kuri ubu ikipe ye ikaba ibarizwa ku mwanya wa 6, ibi bikaba bibaye inshuro 2 zikurikiranya kuko hashize imyaka ibiri itaza mu makipe ane ya mbere asohokera ubwongereza mu marushanwa ahuza amakipe yabaye iya mbere iwayo UEFA Champions League.

Arsene Wenger w’imyaka 68 y’amavuko afite agahigo ko kwegukana ibikombe 3 bya shampiyona y’ubwongereza, ibikombe 7 bya FA Cups.

Sangiza