Bigoranye, APR FC yakuye amanota 3 i Musanze ikomeza kuyobora urutonde rwa shampiyona

0
1104
Ikubuga cya Musanze cyari cyuzuye ibyondo gusa gusa, APR FC ihakura amanota bigoranye. Ifoto: Ruhagoyacu

APR FC yatsinze Musanze ibitego 2 kuri kimwe biyigoye nyuma y’uko Musanze yabanje kwinjiza igitego APR FC ariko Djihad akabahesha amanota 3 mbere y’uko yerekeza ku mugabane w’i Burayi.

Uyu mukino waberega I Musanze mu kibuga cyuzuye ibyondo, Musanze FC yabanje APR FC igitego ku munota wa 42 gitsinzwe na Mudeyi Suleiman.

Ku munota wa 42, Musanze yatsinze gitsinzwe na Mudeyi Suleiman

Igice cya mbere cyarangiye Musanze ikiyoboye umukino n’iki gitego kimwe ndetse inarusha APR FC kuyobora umukino mu kibuga.

Igice cya kabiri cyatangiye Musanze ikomeza kubonana neza mu kibuga, ariko kugeza ku munota wa 60 ubwo Iranzi yinjiraga mu kibuga asimbuye Buteera Endrew byahindutse.

Iranzi yahise ahindura umukino APR FC itangira gukina neza irusha cyane Musanze FC, ibi byatumye ku munota wa 62 gusa ahindura umupira neza maze Hakizimana Muhadjir atsinda igitego cyo kwishyura.

Ntibyatinze kuko ku munota wa 68 Iranzi yongeye guhereza umupira Bizimana Djihad atera ishoti rikomeye ahesha ikipe ye igitego cya kabiri cyo gutsinda umukino.

Byarangiye Musanze inaniwe kwihagararaho imbere ya APR FC

APR FC yahise ikomeza kuyobora urutonde rwa shampiyona kuko ubu ifite amanota 50 igakurikirwa na AS Kigali n’amanota 45, Kiyovu Sports ikurikiraho n’amanota 41 naho Rayon Sports ikagira 37.

Sangiza