Bidasubirwaho, Banki CBA yatangiye gukorera mu Rwanda

0
984
Ifoto: NMG

Abashoramari bakomoka muri Kenya bakomeje kugaragaza ko u Rwanda ari isoko ryiza ryo gushoramo imari ngo kuko bemeza iki gihugu gikomeje kugaragaza ukutajegajega mu bukungu bwacyo kuva mu mwaka wa 2000.

Ibi byemejwe na Mr Desterio Oyatsi ukuriye ikigo CBA Group cyaraye gitangije ku mugaragaro banki nshya y’ubucuruzi mu Rwanda, ikaba ibaye banki ya 16 y’abanyamahanga ije gukorera ku butaka bw’u Rwanda ku mugaragaro.

Bwana Oyatsi yemeza ko bahisemo kuza ku isoko ryo mu Rwanda ngo kuko ubukungu bw’iki gihugu bukomeje kuzamuka umwaka k’uwundi, ngo kuko kuva mu 2000 bubarirwa ku muvuduko uri hejuru ya 7,2% buri mwaka.

Mr Desterio Oyatsi ukuriye ikigo CBA Group mu muhango wo kuyitangiza ku mugaragaro

Ibi bikaba ari bimwe mubyo bashingiyeho bafata umwanzuro wo gutangiza banki yabo mu Rwanda, ku izina rya Commercial Bank of Africa (CBA) n’imari nshingiro ya miliyari $2,5 ariko bakaba batangiranye mu Rwanda na miliyoni $9.5

  • CBA yari imaze igihe ikora ubucuruzi mu Rwanda.

Nubwo CBA yatangijwe ku mugaragaro kuri uyu wa mbere, yari imaze iminsi ikora mu Rwanda kuko yageze ku isoko ry’iki gihugu mu kwa 2 k’umwaka ushize wa 2017, batangirira mu bucuruzi bwiswe MoKash bafatanije na MTN Rwanda.

Umuyobozi wa MTN Rwanda Bart Hofker, vice goverineri wa BNR Monique Nsanzabaganwa na Isaac Awuondo wa CBA mu muhango wo gutangiza MoKash

Mokash kugeza ngo ifite abakiliya barenga ibihumbi 700 aho bagurizwa ndetse bakanizigama bifashishije uburyo bwa telefoni ngendanwa.

Kuri ubu ifite icyicaro gikuru kibarizwa mu nyubako izwi nka Kigali Height iherereye ku Kacyiru – Kimihurura, ariko hari andi mashami yayo 2 aherereye ahitwa kuri La Bonne Adress ndetse n’irindi riri ahategerwa imodoka mu mujyi rwagati i Kigali.

  • CBA Rwanda ije gusimbura banki y’abagande yahobye 

Banki y’ubucuruzi y’Afurika ikomoka muri Kenya, CBA ishami ry’u Rwanda yegukanye bidasubirwaho imigabane yose uko yakabaye ya Crane Bank Rwanda, nyuma y’uko bihawe umugisha na banki nkuru y’igihugu BNR.

Crane Bank yaguzwe na CBA, kuri ubu ahakoreraga iyi banki hose hazajya hakorera CBA Rwanda

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’ubuyobozi bw’iyi banki ya CBA mu kwezi gushize kwa 02/2018, ryerekana ko banki nkuru z’ibihugu by’u Rwanda, Uganda na Kenya, zemeje bidasubirwaho ubugurwe bwa Crane Bank na banki ya CBA mu Rwanda.

Ni nyuma y’uko hasinzwe amasezerano y’ubu bugure mu kwezi kwa 6 mu mwaka ushize, hagati y’abashoramari bakuriye banki ya CBA y’abanyakenya na banyirimigabane ya Crane Bank ikomoka I Bugande aribo DFCU Bank Limited ‘dfcu’.

Iyi banki ya CBA yinjiye ku isoko ry’u Rwanda mu mwaka ushize, nk’ikigo cy’imari iciriritse nkuko byemezwa n’ubuyobozi bwa banki nkuru y’u Rwanda BNR ari nayo yayihaye ibyangobwa biyemerera gukorera mu Rwanda byemewe n’amategeko.

Iyi banki ya CBA cyangwa ‘Commercial Bank of Africa’ mu magambo arambuye, ikorera mu bihugu byo mu karere k’Afurika y’iburasirazuba hafi ya byose, kuko uretse u Rwanda, imaze imyaka 56 ikorera muri Kenya, Uganda na Tanzania.