Bidasubirwaho, Arsenal FC yimitse umutoza mushya

0
1055

Umutoza watozaga ikipe ya Paris Saint Germain, Unai Emery yagizwe umutoza mushya wa Arsenal asimbuye Arsene Wenger, nkuko byemejwe na Ivan Gazidis umuyobozi mukuru w’iyi kipe ibarizwa i Londre mu Bwongereza.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu nibwo byemejwe ku mugaragaro ko Unai Emery ariwe mutoza mukuru w’iyi kipe akaba yasinye amasezerano y’imyaka 2 azongerwa.

Ni nyuma y’uko kuri uyu wa kabiri byavugwaga ko Unai Emery aza gutangazwa nk’umutoza mukuru ariko bitaremezwa neza n’ubutegetsi bukuru bw’iyi kipe.

Emery asa nk’uwatunguranye kuko amakuru yavaga mu binyamakuru byo mu Bwongereza kugeza ejo kuwa mbere yahaga amahirwe Mikel Arteta ko ariwe uzaba umutoza wa Arsenal

Arteta wanabaye kapitene wa Arsenal ariko bivugwa ko yazize gutegeka Arsenal ko igomba kumuha uburenganzira ku igura n’igurisha ry’abakinnyi. Bivuze ko yifuzaga ko azajya ahabwa umukinnyi wese ashaka abona ko wamufasha.

Ibi ariko Arsenal yabimwangiye kuko yo ishaka ko umutoza wayo agomba kuzajya agendera ku mabwiriza y’abayobozi kubijyanye no kugura ndetse no kugurisha abakinnyi.

Unai Emery ugiye kuba umutoza wa Arsenal yatozaga ikipe ya Paris Saint Germais yayiheje igikombe cya shampiyona ndetse n’igikombe cy’igihugu.

Gusa yirukanywe kuko yananiwe kugera kure muri champions league kandi bamuguriye abakinnyi bakomeye barimo Neymar na Mbappe.

Sangiza