Beoing 737 Max yakoze impinduka ku ndege zayo zikomeje kutavugwaho rumwe

0
396
Boeing yakoze impinduka ku ndege zayo mu rwego rwo kwirinda impanuka za hato na hato

Kompanyi y’abayamerika ikora indege ya Boeing iravuga ko yakoze impinduka ku byuma bimwe bigenzura indege zikomeje kutavugwaho rumwe kubera impanuka za hato na hato.

Nubwo iyi kompanyi yemeje ko yatangiye gukora impinduka, ntabwo iramenyesha igihe nyacyo indege zayo zo muri ubu bwoko zizongera gukumurirwa zikongera kuguruka.

Umubare wariyongereye w’ibihugu byatakarije icyizere indege zo mu bwoko bwa Boeing 737 Max 8 ndetse na Max 9, nyuma y’impanuka y’indege ya Ethiopian Airlines yo muri ubu bwoko yabaye ku tariki ya 10/03/2019, igahitana abarenga 157 harimo n’umunyarwanda.

Ni impanuka yabaye nyuma y’amezi 5 gusa, indi ndege yo muri ubu bwoko ya kompanyi ya Lion Air yo muri Indonesia nayo ikoze impanuka igahitana abarenga 189.

Mu itangazo ryashyizwe hanze n’urwego rw’igihugu rushinzwe indege za gisivile (Rwanda Civil Aviation Authority) ritegeka ko nta ndege zo muri ubu bwoko bwa Boeing 737 Max 8 ndetse na Boeing 737 Max 9 zemerewe kongera kugera mu kirere cy’u Rwanda.

Ni mu gihe kandi na sosiyete isanzwe ikora izi ndege zo muri ubu bwoko nayo yafashe umwanzuro wo guhagarika ubu bwoko bwose bw’izi ndege nyuma y’ubushakashatsi bakoze bagasanga zifite ibibazo bya tekiniki.

Isosiyete ikora Boeing 737 yari imaze gukora indege zo muri ubu bwoko zibarirwa kuri 371, zose zikaba zabaye zihagaritswe mu gihe kitazwi, ndetse zishobora no kuba zitazongera gukoreshwa ukundi nubwo bitaremezwa neza.

Ni igihombo gikomeye kuri iyi sosiyete ndetse bikaba ari n’ubusebwa ku bucuruzi bwayo kuko kugirango igarure icyizere mu bihugu byo ku isi ndetse no muri kompanyi zikora ingendo z’ikirere, ngo bizatwara igihe kitari gito nkuko byemezwa n’abasesenguzi.