The Ben ari kurya ubuzima mu birwa bya Carayibe

0
1371

Umuhanzi Mugisha Benjamin ‘The Ben’ ubu arikubarizwa mu gihugu cyo cyitwa Dominican Republic giherereye muri Amerika y’amajyepfo mu birwa bya Carayibe na Pacifika.

Uyu muhanzi akaba yaragiye muri iki gihugu mu buryo bw’ibiruhuko cyane ko yaramaze iminsi ari mukazi kenshi nkuko yabidutangarije.

The Ben yagize ati: “Yeah ndi muri Dominican Republic. Naje nje mubukwe bw’umushuti ariko ndanaharuhukiye”

Igihugu cya Dominican Republic gifite umurwa mukuru witwa Santo Domingo. Aha hazwiho kugira umucanga ‘beaches’ ukundwa cyane n’abakerarugendo

Avuga  ko kuva yaza mu Rwanda mu bitaramo aherukamo mu ntangiriro z’umwaka ushize wa 2017 ngo atigeze abona umwanya wo kwicara ngo aruhuke bihagije nkuko bikwiye.

Hagati aho mu minsi ishize The Ben abintujije kunkuta ze nkoranyambaga yatangaje ko agiye gushyira hanze indirimbo yafatanyije na Meddy cyang.

The Ben yirinze gutangaza izina ry’iyi ndirimbo yakoranye na Meddy ariko amakuru ahari ni uko yakorewe mu Rwanda, ubwo aba bahanzi bombi bahurira I Kigali mu ntangiriro z’umwaka ushize wa 2017.

Sangiza