Beijing igiye kwakira ibiganiro by’imishyikirano mu bucuruzi hagati y’Ubushinwa na USA

0
121
Ubwato buri mu mazi y'inyanja butwaye ibicuruzwa. Ifoto: BBC

Kuva ku itariki ya 7 kugeza kuya 8/01/2019, leta y’i Beijing irakira ibiganiro by’imishyikirano by’imbonankubone hagati y’abategetsi bashinzwe iby’ubucuruzi mu Bushinwa n’abahagarariye leta y’Amerika.

Istinda ry’abanyamerika rizaba riyobowe na bwana Jeffrey Gerrish umuyobozi wungirije ushinzwe ubucuruzi muri leta y’Amerika.

Urubuga rwa minisiteri y’ubucuruzi mu Bushinwa rwanditse ko ibi biganiro bigomba gushyira mu bikorwa ibyemezo biherutse kwemeranwaho na Perezida Donald Trump w’Amerika ndetse na mugenzi w’Ubushinwa Xi Jinping.

Aba bategetsi bombi bakaba baremeranyije ko ibihugu byombi bigomba guhagarika imisoro y’umurengera ku bicuruzwa biva mu gihugu kimwe byinjira mu kindi, ibintu byakuruye intambara ikomeye y’ubucuruzi hagati y’ibi bihugu byombi.

Mu mwaka wa 2018, ibihugu byombi byazamuye imisoro ku bicuruzwa biva mu gihugu kimwe byinjira mu kindi, ibicuruzwa by’agaciro ka miliyari 300 z’amadorali y’Amerika.

Ibiganiro by’imishyikirano byatangiriye Buenos Aires muri Argentine ku itariki ya 01/12/2018, ubwo hateranaga inama y’ibihugu bikize ku isi byibumbiye mu kiswe G20.

Icyo gihe nibwo Perezida Trump n’itsinda ry’abanyamerika yari ayoboye bahuraga na Perezida Jinping n’itsinda ry’abashinwa bashinzwe iby’ubucuruzi maze bemeranya ibyo guhosha iyi ntambara y’ubucuruzi yari itangiye kototera ubukungu bw’isi muri rusange.

Hagiye gukurikiraho ibiganiro by’iminsi ibiri bitangira kuri uyu wa 7/01/2018, bikaba ari nabyo bya mbere bigiye kongera guhuriza hamwe impande zombi zinaherutse kwemeranya gukuraho imisoro y’umurengera mu minsi 90 (igihe kibarirwa hafi mu mezi atatu).