Beckham ngo ntabwo azi umubare w’amafaranga yinjiza

0
402

Uwahoze ari umukinnyi w’ikirangirire mu mupira w’amaguru kabuhariwe David Beckham, ngo ntabwo azi neza amafaranga izina rye ‘Beckham’ ryinjiza.

Ibi byamenyekanye ubwo uyu mugabo w’imyaka 42, yitabiraga iserukiramuco mpuzamahanga rya cinema mu gihugu cya Singapore.

Beckham n’umuryango we mu birori by’imideri

Umunyamakuru yabajije byinshi Beckham ku bimwerekeyeho, bigeze kubijyanye n’izina rye nuburyo Beckham, aribyaza umusaruro amusubiza kontacyo abiziho.

David Beckham mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa CNBC, yamubajije ati : “Ko izina ryawe riremereye cyane, ugereranije rikwinjiriza amafaranga angahe?”, Beckham ati : “Ntacyo mbiziho”.

Akomeza agira ati : Gusa ikintera ishema nuko nashoboye guhirwa naryo mu bucuruzi nkora ahantu hatandukanye, uretse kuba ndi umukinnyi hari igihe nsimbukira no mu bindi bikorwa binyinjiriza ndumva aricyo nabivugaho”.

Nikenshi Beckham yagaragaye nk’umukinnyi uhiga abandi mu mafaranga

Ikinyamakuru The Sun cyandikirwa mu bwongereza, cyigaragazako mu mwaka 2016 David Beckham yinjizaga angana na miliyoni y’amapawundi buri kwezi kubera Ifoto ye, hakuwemo miliyoni 12.7 y’imisoro.

Beckham kandi yinjiza angana n’ibihumbi 35 by’amapawundi ku munsi, mu bikorwa bitandukanye agenda akorana n’amasosiyete akomeye y’ubucuruzi haba ku mugabane w’uburayi n’ America arimo H&M, Adidas na Haig Club Whiskey.

Uyu mugabo w’abana bane akora ibikorwa bijyanye no kwamamaza bimushyira ku mwanya wa mbere muri Premier League, nk’ umukinnyi winjije amafaranga menshi mu myaka 5 ishize aho yinjije asaga miliyoni 165£.

Andi mafoto:

Victoria Beckham umugore wa David ukora ibijyanye n’imideri
David Beckham umukinnyi ugira igikundiro mu bwongereza
Beckham n’umugore we Victoria Posh
Ahandi amasura yabo abinjiriza amafaranga
Sangiza