Bart Hofker wayoboye MTN Rwanda mu myaka 3, yasezeye anashimira abanyarwanda

0
107
Umuyobozi wa MTN Rwanda Bart Hofker ari imbere y'inyubako ikoreramo ikicaro gikuru. Ifoto: Ububiko bwa inteneti

Bart Hofker, wari umaze imyaka 3 ayobora sosiyete y’itumanaho MTN Rwanda yagaragaje amarangamutima ye ku Rwanda, abinyujije ku mbuga ze nkoranyambaga, ashima u Rwanda n’abanyarwanda umubano mwiza bamugaragarije.

Uyu mugabo wahawe inshingano nshya zo kuyobora MTN Zambia, yasezeye abanyarwanda avuga ko bamubaniye neza ndetse yifuriza MTN Rwanda gukomeza kwaguka.

Yanifurije inshya n’ihirwe Mitwa Kaemba Ng’ambi wamusimbuye.

Bart Hofker yagaragaje ubutumwa bwe nyuma y’uko ibiro ntaramakuru by’abongereza (Reuters) byanditse aya makuru yo guhinduranya imyanya y’ubutegetsi bukuru bwa MTN hirya no hino mu bihugu by’Afurika.

Bart wahoze mu Rwanda, agiye kuyobora MTN Zambia asimbuye Philip van Dalsen ugomba kuva muri uyu mwaka mu mpera z’uku kwezi.

Mitwa Kaemba Ng’ambi, ugiye kuyobora MTN Rwanda afite ubunararibonye bw’imyaka irenga 10 mu buyobozi bw’amasosiyete y’itumanaho mu bihugu bitandukanye by’Afurika.

Uyu mugore yategetse Airtel-Tigo Ghana, Tigo yo muri Senegal ndetse na MTN Benin.

Afite impamyabumenyi y’amashuri makuru (Master’s Degree) muri Computer Science yakuye muri kaminuza ya Joensuu yo muri Finland ndetse na Bachelor’s Degree ya Computer Science yakuye muri Kaminuza ya Namibia.

Siga igitekerezo

Please enter your comment!
Uzuza amazina yawe hano