Banki y’isi yongeye kugaragaza u Rwanda nk’igihugu gifite ubukungu buzamuka neza

0
330
Kigali, umurwa mukuru w'u Rwanda mu masaha y'ijoro. Ifoto: Banki y'isi

Banki y’isi igaragaza ko umuvuduko w’ubukungu bw’ibihugu byo munsi y’ubutayu bwa Sahara uri kumuvuduko mwiza ugereranije ni uko byari bimeze mu myaka ibiri ishize.

Ibihugu nk’u Rwanda, Kenya na Cote d’Ivoire byongeye kugaragazwa kandi nk’ibifite umuvuduko uri hejuru mu bukungu nubwo bidakungahaye cyane mu mitungo kamere.

Ntabwo bicukura peteroli nyinshi cyangwa se ngo bigurishe amabuye y’agaciro kurusha ibindi bihugu by’Afurika ariko banki y’isi ivuga ko byabashije kuzamura ubukungu bwabyo bikoresheje ubuhinzi n’ubworozi, ishoramari ryigenga ndetse n’ubucuruzi bwa serivice.

Ubushakashatsi bw’iyi banki buzwi nka Africa’s Pulse bw’uku kwezi kwa 10 nibwo bwashyize hanze aya makuru yose avuga ku bukungu bw’ibi bihugu byo munsi y’ubutayu bwa Sahara.

Muri uyu mwaka wa 2018, ubukungu bw’iki gice cy’Afurika kibarizwamo umubare w’abaturage bakennye bikabije ngo bwazamutse ku kigero cya 2.7% mu gihe mu mwaka ushize byari ku kigero cya 2.3%. Ni ukuvuga ko hazamutseho 0.4% muri uyu mwaka.

Albert Zeufack ushinzwe ubukungu bw’Afurika muri Banki y’isi asobanura ko umuvuduko w’bukungu muri uyu mwaka ngo wagarutse mu nzira nziza kurusha uko byari byitezwe bitewe na politiki z’ibihugu zashyizweho zishyigikira ishoramari.