Banki y’isi yahaye u Rwanda miliyari 112 Frw, azakoreshwa muby’amashanyarazi

0
178
Minisiteri w'imari n'igenamigambi asuhuzanya n'uhagarariye banki y'isi mu Rwanda. Ifoto: MINECOFIN

Banki y’isi, ibinyujije mu ishyirahamwe mpuzamahanga ritsura amajyambere (IDA) yageneye leta y’u Rwanda miliyari 112 z’amafaranga y’u Rwanda, azakoreshwa mu mishinga yo gukwirakwiza amashanyarazi mu gihugu.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki ya 02/09/2019, nibwo impande zombi zashyize umukono ku masezerano y’iyi nkunga, Banki y’isi yageneye u Rwanda.

Mu muhango wo gushyira umukono kuri aya masezerano, minisitiri w’imari n’igenamigambi Dr Uzziel Ndagijimana yavuze ko iyi nkunga itegerejweho kugira uruhare rukomeye mu ntego ya guverinoma y’u Rwanda ivuga ko mu 2024 ngo abanyarwanda bose bazaba bakoresha amashanyarazi ku kigero cya 100%.

Ni mu gihe imibare iheruka gutangwa na REG, yerekana ko ingo zo mu Rwanda zikoresha amashanyarazi zibarirwa kuri 51% muri iki gihe.

Ni ukuvuga ko hakiri urugendo rurerure kuko iyi mibare ikiri muri 1/2.

Intego ya 2024 ivuga ko u Rwanda rugomba kuba rufite amashanyarazi angana na 400MW, mu gihe kuri ubu habarirwa amashanyarazi angana na 218 MW.

Abakoresha amashanyarazi afatiwe ku muyoboro mugari ngo barangana na 37% mu gihe abadafatira kuri iyi miyoboro nabo babarirwa kuri 14%.