Banki y’isi iraburira ibihugu birimo n’u Rwanda kwishyura imyenda bifite hakiri kare

0
126
Bank y'isi ikunze kurangwa n'iki kimenyetso ku kicaro gikuru

Inzobere mu bukungu za banki y’isi ziraburira ibihugu bibarizwa muri Afurika y’iburasirazuba n’u Rwanda rurimo, ko niba ntacyo bikoze mu kagabanya imyenda bifite ngo bishobora kuzahura n’ingaruka zikomeye mu bukungu bwabyo guhera mu 2021.

Albert Zeufack ushinzwe ubukungu bw’Afurika muri Banki y’isi yemeza ko abashinzwe gufata ibyemezo no gushyiraho politiki zigenga ubukungu muri ibi bihugu ngo bakwiye kwicara hasi bakanoza iby’iyi myenda ngo ikomeje kuba myinshi kugeza ubu.

U Rwanda, Kenya na Tanzania bigaragara ku rutonde rwa banki y’si mu bihugu 14 byo munsi y’ubutayu bwa Sahara, bizagerwaho n’ingaruka zikomeye zirimo nko gutakaza agaciro k’ifaranga kubera ibibazo by’imyenda myinshi guhera mu 2021.

Ibi bigaragagazwa na raporo yiswe World Bank Pulse 2018.

By’umwahariko ngo u Rwanda rumaze kugira umwenda wa miliyoni $400 wanyuze mu icuruzwa ry’impapuro z’agaciro Bonds, kandi ngo aya mafaranga yose (uko yakabaye) agomba kuba yarishyuwe bitarenze mu 2023.

Tanzania nayo ngo igomba kuba yarishyuye umwenda yafashe ungana na miliyoni $600 mu gihe Kenya nayo itegetswe kwishyura milyari $4 bitarenze mu 2024 nk’umwenda waturutse mu bucuruzi bw’impapuro z’agaciro mpuzamahanga zizwi nka Eurobond.

Siga igitekerezo

Please enter your comment!
Uzuza amazina yawe hano