Banki y’isi igiye kugenera leta y’u Rwanda inkunga ya miliyoni 125$

0
136
Minisiteri y'imari n'igenamigambi mu Rwanda niyo ishinzwe ingengo y'imari

Ku itariki ya 02/09/2019, biteganijwe ko guverinoma y’u Rwanda n’ishyirahamwe mpuzamahanga ry’amajyambere (International Development Association – IDA) bizasinyana amasezerano y’inkunga ya miliyoni 125 z’amadorali y’Amerika.

IDA ni urwego rushamikiye kuri banki y’isi, rufite inshingano zo gutanga inguzanyo n’imyenda itishyurwa, cyane cyane mu bihugu bikennye ku isi.

Iyi nkunga igiye gutangwa, ikaba ije ikurikira indi ya miliyoni 60 z’amadorali y’Amerika, IDA nayo iherutse kugenera u Rwanda mu kwezi kwa 5 muri uyu mwaka.

By’umwahariko iyi nkunga igiye gutangwa kuri iyi nshuro, ngo izakoreshwa muri politiki ya 3 yo gukwirakwiza amashanyarazi mu gihugu, nkuko byemezwa na minisiteri y’imari n’igenamigambi (MINECOFIN).

Aya mafaranga kandi akaba agomba kugira uruhare mu mugambi wa guverinoma y’u Rwanda w’imyaka 7, uvuga ko mu 2024 ngo abanyarwanda bose bazaba baragejejweho amashanyarazi ku kigero cya 100%.

Ni mu gihe imibare iheruka gutangwa na REG, yerekana ko ingo zo mu Rwanda zikoresha amashanyarazi zibarirwa kuri 51% muri iki gihe.

Ni ukuvuga ko hakiri urugendo rurerure kuko iyi mibare ikiri muri 1/2.

Intego ya 2024 ivuga ko u Rwanda rugomba kuba rufite amashanyarazi angana na 400MW, mu gihe kuri ubu habarirwa amashanyarazi angana na 218 MW.

Abakoresha amashanyarazi afatiwe ku muyoboro mugari ngo barangana na 37% mu gihe abadafatira kuri iyi miyoboro nabo babarirwa kuri 14%.