Banki y’isi igiye gufasha u Rwanda mu kuvugurura iby’imikoreshereze y’imari ya leta

0
70
Ingengo y'imari y'u Rwanda ubwo yari igiye kumurikwa mu mwaka ushize wa 2017

Kuri uyu wa mbere biteganijwe ko guverinoma y’u Rwanda na banki y’isi biza gusinyana amasezerano y’inguzanyo ibarirwa kuri miliyoni 20 z’amadolari y’Amerika.

Ni amafaranga ngo azakoreshwa mu mushinga wo kuvugurura imiterere y’uko imari ya leta ikoreshwa mu byiciro bitandukanye by’inzego n’ibigo bya leta.

By’umwahariko ngo uyu mushinga uzavugurura ikoreshwa ry’ingengo y’imari ndetse unongere ubunyamwunga mu bakozi ba leta bakora mu rwego rw’imari.

Banki y’isi yakunze kugaragaza ko imiterere y’ubutegetsi bw’ibihugu by’Afurika ngo akenshi ikunze kugendana n’ubukungu bw’ibyo bihugu.

Urugero ni nka raporo y’iyi banki yiswe Africa’s Pulse yasohotse mu kwezi gushize kwa 10 muri uyu mwaka, yagaragaje ko ibihugu nk’u Rwanda, Kenya na Cote d’Ivoire ngo bifite umuvuduko uri hejuru mu bukungu nubwo bidakungahaye cyane mu mitungo kamere.

Ntabwo bicukura peteroli nyinshi, nta mabuye y’agaciro bicuruza kurusha ibindi bihugu by’Afurika,… ariko banki y’isi ivuga ko byabashije kuzamura ubukungu bwabyo bikoresheje politiki zinoze mu buhinzi n’ubworozi, ishoramari ryigenga ndetse n’ubucuruzi bwa serivice.

Sangiza

Siga igitekerezo

Please enter your comment!
Uzuza amazina yawe hano