Banki ya Kigali igiye gucuruza imigabane yayo ku isoko ry’imari ry’ i Nairobi

2
874
Inyubako ya Banki ya Kigali iherereye mu mujyi wa Kigali. Ifoto: interineti

Mu bihe bidatinze, imigabane ya Banki ya Kigali izaba iri gucuruzwa ku isoko ry’imari n’imigabane rya Nairobi Securities Exchange. Ibi byemejwe n’inteko rusange y’ubutegetsi bukuru bwa banki ya Kigali yateranye mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu.

Uku gushyira imigabane y’iyi banki ku isoko ry’imari rya Nairobi ngo bizakorwa mu rwego rwo kongera imari y’iki kigo binyuze mu bashoramari mpuzamahanga bazagura imibagane yabo kuri iri soko ry’I Nairobi nkuko byemezwa na Marc Holtzman umuyobozi mukuru wa kompanyi igenzura banki ya Kigali.

Byitezwe ko ibi bizafasha kwinjiza miliyoni zibarirwa hagati ya 60 na 70 z’amadorali y’amerika mu bucungamutungo bwa banki ya Kigali, amafaranga ngo azakoreshwa mu bikorwa byo gushora imari mu ikoranabuhanga rigezweho iyi banki yatangiye gukoresha.

Banki ya Kigali kandi ikaba ari imwe mu makompanyi ari ku isonga yagejeje imigabane yayo ku isoko ry’imari ryo mu Rwanda, ndetse ikaba ivuga ko izakomeza gucuruza imigabane yayo kuri iri soko mu rwego rwo gukomeza guteza imbere uru rwego rusa nk’urucyiyubaka mu Rwanda ugereranije no mu bindi bihugu byateye imbere.

2 Ibitekerezo

  1. Ni ukuri Bank of Kigali yaziye ingeri zose kandi buri mukozi yafunguje account yakiriraho umushahara ku buryo bunoze. Financially transforming lives.

Comments are closed.