Banki nyafurika AfDB igiye gutangiza uburyo buzafasha rubanda kugera ku bikorwa by’imari

0
74
Abayobozi ba banki AfDB ubwo bari mu kiganiro n'abanyamakuru basobanura ubu buryo bushya bugiye gutangizwa kuri uyu wa gatatu

Banki nyafuruka itsura amajyambere (AfDB) igiye gutangiza gahunda yihariye yo gukwirakwiza ibikorwa by’imari mu baturage b’umugabane w’Afurika hifashishijwe ikoranabuhanga (Africa Digital Financial Inclusion Facility – ADFI).

Ni gahunda igomba gutangizwa ku mugaragaro ejo kuwa gatatu tariki ya 12/06/2019, i Malabo muri Equatorial Guinea mu nama y’abaguverineri bakururiye banki nkuru z’ibihugu n’abandi bahagarariye inzego z’imari muri Afurika.

Iyi gahunda nimara gutangira ngo izafasha abanyafurika barenga miliyoni 332 biganjemo abagore hejuru ya 60%, kugera ku bikorwa by’imari n’ubukungu, hakoreshejwe ikorababuhanga cyane cyane irikoreshwa kuri telefoni ngendanwa

Ni gahunda itegerejweho gutiza umurindi umuvuduko w’abagore mu kugera ku ibikorwa by’imari mu bihugu by’Afurika n’u Rwanda rurimo, cyane ko abagore bakiri inyuma nkuko byakunzwe kugaragazwa mu maraporo atandukanye.

Mu mwaka ushize, urwego rushinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’uburinganire n’ubwuzuzanye mu Rwanda (GMO) na Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, basohoye inyigo yagaragaje ko abagore bakiri inyuma y’abagabo kugera ku bikorwa by’imari n’ubukungu mu ikoranabuhanga.

Iyi nyigo yagaragaje ko abagore bakoresha uburyo bwo kubitsa, kubikuza no guhererekanya amafaranga bakoresha telefoni njyendanwa (Mobile Money) ngo bangana na 33% mu gihe abagabo bagera 46%.

Ni mu gihe kandi abagore bakoresha amakarita y’ikoranabuhanga akoreshwa mu mabanki, mu bigo by’imari no mu maguriro bishyura cyangwa bahererekanya amafaranga (ATM Debit Cards) ngo nabo bangana na 40% mu gihe abagabo babarirwa kuri 60%.

Siga igitekerezo

Please enter your comment!
Uzuza amazina yawe hano