“Inguzanyo zitishyurwa neza (NPLs) zaragabanutse”: Banki nkuru y’igihugu

0
276
Banki nkuru y'u Rwanda (BNR) ku biro bikuru byayo aho bibarizwa mu Kiyovu mu mujyi wa Kigali. Ifoto: TNT

Inguzanyo zitishyurwa neza mu mabanki zaragabanutse mu mwaka ushize wa 2018 ugereranije n’umwaka wa 2017 nkuko byemezwa na banki nkuru y’igihugu (BNR).

Imibare mishya ya banki nkuru y’u Rwanda yerekana ko inguzanyo zitishyurwa neza zavuye ku gipimo cya 7.6% mu 2017 zikagera kuri 6.4% mu 2018.

Ibigo by’imari iciriritse (micro-finance) nibyo byakunze kugira umubare munini w’ababihemu batishyura neza inguzanyo, ariko mu mwaka ushize baragabanutse bava ku 8.2% bagera ku 6.5% nkuko byemezwa na BNR.

Akanama gashizwe ibyo kugenzura ukutajegajega ku imari y’igihugu muri banki nkuru y’u Rwanda kemeza ko urwego rw’ubuhinzi arirwo rwagize uruhare rukomeye mu kugabanya iki kibazo cy’imyenda itishyurwa neza cyane cyane mu bigo by’imari iciriritse.

Nubwo ariko izi nguzanyo zitishyurwa neza zagabanutse mu mwaka ushize, ku rundi ruhande umubare w’abasaba inguzanyo warabanutse nawo, ibintu bishobora gutuma iterambere ry’ubucuruzi rihungabana nkuko byemezwa n’abasesengura iby’ubukungu.

Imibare iheruka, yerekana ko abikorera bari basanzwe basaba inguzanyo ngo bagabanutseho ibihumbi 8 mu mwaka ushize wa 2018.

Mu mezi 6 ya mbere ya 2017, abari basabye inguzanyo mu mabanki y’ubucuruzi barengaga 139.000 ariko ngo mu mwaka wakurikiyeho ntibigeze barenga 131.000