Banki nkuru y’igihugu iratangaza ishusho ry’ubukungu bw’igihugu kuri uyu wa gatanu

0
147
Abayobozi ba BNR mu kiganiro n'itangazamakuru giheruka. Ifoto: interineti

Kuri uyu wa gatanu, biteganijwe ko banki nkuru y’igihugu binyuze muri komite zishinzwe ubutajegajega bw’imari y’igihugu ndetse na politiki y’ifaranga, iza gutangaza ku mugaragaro ishusho ry’ubukungu bw’igihugu uko rihagaze muri iki gihebwe.

Ni nyuma y’amezi atatu gusa nanone banki nkuru ikoze igikorwa nk’iki.

Ubwo izi komite zombi za BNR ziheruka guhura, zagumishijeho urwunguko ku nguzanyo isanzwe igenera andi mabanki, aho uru rwunguko rwagumye ku kigero cya 5%.

Byari mu rwego rwo gukomeza gushyigikira abakenera ibikorwa by’imari no guteza imbere ubukungu bw’igihugu nkuko byemejwe n’ubuyobozi bwa banki nkuru y’igihugu.

Uyu mugambi wa BNR wo kugabanya inyungu ku nguzanyo mu mabanki ngo ukomeje gutanga umusaruro kuko ngo ibipimo byabo byerekana ko umubare w’inguzanyo mu bikorera ukomeje kwiyongera muri iki gihe.

Abikorera basabye inguzanyo ngo biyongereye ku kigero cya 8% mu gihebwe cya mbere cy’uyu mwaka w’ubukungu wa 2019, mu gihe mu mwaka ushize mu gihe nk’iki ngo izi nguzanyo zari ziyongereye kuri 1.8%.

Kuva mu 2017, banki nkuru y’igihugu ikomeje kugabanya inyungu ku nguzanyo kuko ku ikubitiro yakuwe kuri 6% rugashyirwa kuri 5.5% nyuma y’imyaka 2 gusa uru rwunguko ruhita rushyirwa kuri 5 ku ijana konyine.

Kuva icyo gihe kugeza ubu ntabwo BNR irongera kugabanya iyi nyungu ku nguzanyo.