Banki nkuru y’igihugu iramagana abakora imirimo y’ivunjisha batabifitiye uburenganzira

0
79
Mu mujyi wa Kigali ahazwi nko kwa Rubangura. Ifoto: Igihe

Banki nkuru y’igihugu BNR ikomeje kwamaganira kure abakorana imirimo y’ivunjisha n’abatabifitiye uburenganzira, batemewe mu gihugu, ngo uzabifatirwamo azahanwa nkuko amategeko abiteganya.

Ikindi kandi BNR yihanangiriza abacuruza ibicuruzwa na serivise mu mafaranga y’amahanga batabyemerewe, ngo kuko amafaranga y’u Rwanda niyo yonyine yemerewe guhererekana mu bucuruzi bw’imbere mu gihugu.

Banki nkuru y’igihugu imaze iminsi yibutsa abantu ko ibi byose bitemewe n’amategeko ibashishikariza kubyirinda.

Muri iki cyumweru, hari ubutumwa bugufi bwohererejwe abakoresha telefoni ngendanwa mu gihugu, bubibutsa ko ibi bikorwa byombi bihanwa n’amategeko.

Abasesenguzi muby’ubukungu bemeza ko gukora ubucuruzi imbere mu gihugu hakoreshejwe amafaranga y’amahanga ndetse no gukora imirimo y’ivunjisha mu buryo butemewe ngo bigira ingaruka zikomeye ku ifaranga ry’u Rwanda.

Ni ingaruka zirimo gutesha agaciro ifaranga ry’u Rwanda imbere y’idorali ry’Amerika ku isoko ry’ivunjisha.

Abatugwa agotoki gukoresha amafaranga y’amahanga imbere mu gihugu ni abakodesha amazu y’ubucuruzi n’ayo guturamo mu mujyi wa Kigali, kuko ngo abenshi bashyiraho ibiciro by’aya mazu bagendeye ku idorali ry’Amerika.

Siga igitekerezo

Please enter your comment!
Uzuza amazina yawe hano