Banki nkuru y’igihugu ‘BNR’ yagaragaje ko ubukungu bw’igihugu bwazamutseho 10.6%

0
239
Abayobozi bakuru ba BNR bayobowe na guverineri John Rwangobwa (uhagaze) bamurika politiki y'ifaranga n'ukutajegajega ku imari by'igihugu

Guverineri wa banki nkuru y’igihugu John Rwangobwa yagaragaje ko ubukungu bw’igihugu bwazamutse ku kigero gishimishije mu gihebwe cya mbere muri uyu mwaka wa 2018, ugereranyije ni uko byari bimeze mu gihe nk’iki mu mwaka ushize.

Umusaruro mbumbe w’imbere mu gihugu GDP ngo wazamutse ku kigero cyi 10.6% mu gihe mu mwaka ushize wa 2017 byabarirwaga kuri 1.7%.

Bwana Rwangobwa kandi yagaragaje ko inganda zagize uruhare mu kuzamura ubukungu bw’igihugu ku kigero kiri hejuru ya 7%, ubuhinzi butanga umusanzu wa 8% mu gihe ibikorwa bya serivise nabyo bibarirwa hejuru ya 12%.

Ibi byatumye ubusumbane buri hagati y’ibyo u Rwanda rwohereza mu mahanga n’ibyo rutumizayo bugabanuka ku gipimo cya 2%, ngo kuko ingano y’ibyo u Rwanda rwohereza mu mahanga yiyongereye ku kigero cya 23.2%

Banki nkuru y’igihugu kandi ngo yabashije guhangana n’igitutu ku ifaranga ry’u Rwanda ku isoko ry’ivunjisha, kuko idorali ry’Amerika ngo ryazamutseho 1,7% imbere y’ifaranga ry’u Rwanda kugera mu mpera z’ukwezi kwa 6 muri uyu mwaka.

Sangiza