Banki nkuru y’igihugu BNR ntabwo izahindura inyungu ku nguzanyo yahaga andi mabanki

0
98
Abakuriye banki nkuru y'igihugu BNR mu kiganiro n'abanyamakuru

Komite ishinzwe ifaranga muri Banki Nkuru y’igihugu BNR yafashe umwanzuro wo kugumisha ku gipimo cya 5.5% inyungu ku nguzanyo zihabwa banki z’ubucuruzi.

Ni umwanzuro wafashe ngo nyuma yo kubona ko ibikorwa by’ubukungu bw’igihugu bikomeje kugenda neza muri iki gihebwe turimo ngo ndetse bikazakomeza gutya mu gihebwe cya gatatu cy’uyu mwaka w’ubukungu wa 2018.

Imibare ya banki nkuru y’igihugu BNR yerekana ko ibikorwa by’ubukungu bitandukanye mu gihugu ngo byazamutse ku kigero cya 14.6% mu mezi abiri ya mbere y’igihebwe cya gatatu cy’uyu mwaka w’ubukungu, mu gihe mu mwaka ushize wa 2017 byari kuri 13.1%.

Ibiciro ku masoko ngo ntabwo byahindaguritse cyane mu kwezi gushize kwa 8 kuko izamuka ry’ibiciro ryabarirwaga kuri 2.1% ngo mu gihe bidashobora kurenga hejuru ya 5% mu mpera z’uyu mwaka wa 2018.

BNR kandi isobanura ko ifaranga ry’u Rwanda ryakomeje kwihagararaho ku isoko ry’ivunjisha ngo kuko ryataye agaciro imbere y’idorali ry’Amerika ku kigero cya 2.5%, mu gihe ibipimo byerekana ko ridashobora kuzamuka ngo rirenge 4% mu mpera z’uyu mwaka.

Ibyoherezwa hanze ngo nabyo byiyongereye ku gipimo cya 17.9% mu gihe ibitumizwa mu mahanga ngo nabyo byiyongereye kuri 17.9%

Imibare ikerekana ko ibyoherezwa hanze byazibye icyuho cy’ibyatumizwagayo ku kigero cya 40.9% mu gihe mu mwaka ushize wa 2017 ngo byari kuri 37.4%

Sangiza