Banki AfDB yahaye inkunga AU izafasha gushyira mu ngiro amasezerano ya AfCFTA

0
335
Umupaka utandukanya u Rwanda na RDC. Ifoto: interineti

Umugambi wa AfCFTA ugamije guhuza isoko rimwe mu bihugu byo ku mugabane w’Afurika ukomeje guterwa ingabo mu bitugu n’inzego ndetse n’imiryango mpuzamahanga bitandukanye.

Kuri ubu Banki nyafurika itsura amajyambere yemeye inkunga ya miliyoni 4.8$ nk’inguzanyo izahabwa umuryango w’Afurika yunze ubumwe (AU) izifashishwa mu gushyiraho iri soko rimwe ry’ubucuruzi muri Afurika.

Uyu mugambi wo gushyiraho iri soko utegerejweho kuzamura ubucuruzi bw’Afurika.

Iri soko niritangira muri Afurika ngo hazajya hakorwa ubucuruzi bubarirwa agaciro ka miliyari 35 z’amadorali y’Amerika buri mwaka nkuko byemezwa n’ibipimo bya AfDB.

Ibi bipimo kandi byerekana ko ubuhinzi nabwo butegerejweho gutera imbere byisumbuyeho ndetse n’ibikorerwa mu nganda byoherezwa hanze bikiyongera ku gaciro ka miliyari 66 z’amadorali y’Amerika.

Kugeza ubu ibihugu 22 n’u Rwanda rurimo byamaze kwemeza bidasubirwaho aya masezerano ya AfCFTA yo gushyiraho isoko rimwe kuri uyu mugabane.

Uyu mubare w’ibi bihugu wemerera umuryango w’Afurika yunze ubumwe gushyira mu bikorwa aya masezerano ku mbaraga ntayandi mananiza, kabone nubwo hari ibindi bihugu birenga 20 bitarayemeza bidasubirwaho.

Niba ntagihindutse, mu kwezi kwa 6 muri uyu mwaka nibwo aya masezerano azatangira kubahirizwa maze Afurika ikaba isoko rimwe nkuko byemezwa na African Union.

Amasezerano ya AfCFTA yatorewe i Kigali mu Rwanda mu kwezi kwa 3 mu 2018, ku ikubitiro ibihugu bigera kuri 49 byibumbiye mu muryango w’Afurika Yunze ubumwe n’u Rwanda rurimo, byahise biyashyiraho umukono uwo munsi acyemezwa.

Kuva icyo gihe kugeza ubu, ibihugu 52 byayashyizeho umukono ariko ntabwo inteko ishingamategeko zabyo zirayemeza bwa nyuma ndetse ntanubwo birayashyikiriza Afurika yunze ubumwe.

Kugeza uyu munsi kandi ibihugu bitatu aribyo Eritrea, Nigeria na Benin nibyo byonyine bitarashyiraho umukono.