Banki AFDB yagurije ibihugu birimo n’u Rwanda miliyoni $170

0
466
Perezida wa AFDB ari kumwe na Anastaze Murekezi umuvunyi mukuru

Banki nyafurika itsura amajyambere AFDB yemereye ibihugu byo mu karere k’Afurika y’iburasirazuba, inkunga ya miliyari 170 z’amadorali y’Amerika agomba kwifashishwa mu bikorwa by’iterambere muri bihugu birimo n’u Rwanda.

Ibi byemejwe muri iki cyumweru ubwo ubuyobozi bukuru bw’iyi banki bwahuraga n’abaminisitiri bashinzwe imari mu bihugu by’u Rwanda, Kenya, Burundi, Comoros, Ethiopia, Sudan Yepfo, Somalia, Djibouti, Sudan na Tanzania.

Perezida wa AFDB bwana Akinwumi Adesina, yabwiye aba baminitiri ko bagomba gukoresha neza amafaranga bahawe na banki akuriye, bakibanda cyane mu kwihutisha ibikorwa bigamije iterambere rirabye nkuko biteganijwe.

Ni ibikorwa byiganjemo ibigomba kwihutisha imigambi ya loni izwi nka SDGs, y’iterambere rirabye, by’umwahariko iyi migambi ikaba yaragabanijwemo ibyiciro bitanu muri Afurika aribyo byiswe High 5s mu rurimo rw’icyongereza.

Izi High 5s zigizwe no kongera amashanyarazi mu bice by’icyaro, kongera ingano y’ibiribwa inzara igacika muri Afurika, kongera umubare w’inganda kuri uyu mugabane, kwihuza hagati y’ibihugu no kuzamura urwego rw’imibereho y’abanyafurika.

Sangiza